Kigali

Angelina Jolie aravugwa mu rukundo n'umuherwe David Mayer bagiranye ibihe byiza-AMAFOTO

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:27/03/2023 9:57
0


Umukinnyi wa filime w'icyamamare Angelina Jolie, aravugwa mu rukundo n'umuherwe kabuhariwe mu Bwongereza witwa David Mayer de Rothschild, nyuma yaho bagaragaye bagirana ibihe byiza.



Angelina Jolie umwe mu bagore b'ikimero bazwi muri sinema wahoze ari n'umufasha w'icyamamare Brad Pitt, akomeje kugarukwaho cyane avugwaho ko yaba ari mu munyenga w'urukundo n'umuherwe David Mayer de Rothschild ukomoka mu Bwongereza.

Aba bombi bagaragaye bagirana ibihe byiza aho basohokanye muri resitora imwe yo mu gace ka Malibu ho muri California. Amafoto yabo bafotowe barikumwe nyuma yo gusangira niyo yazamuye iby'urukundo rwabo aho byinshi mu bitangazamakuru byo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, byavuze ko aba bombi bari mu rukundo.

PageSix yatangaje ko amakuru aturuka mu nshuti za hafi za Angelina Jolie, avuga ko batangiye gukundana muri Mutarama kuva uyu mukinnyi wa filime atandukanye na Paul Mescal. Jolie w'imyaka 47 n'umuherwe David Mayer w'imyaka 44 bakomeje kuvugwaho byinshi ari nako amafoto yabo ahererekanywa ku mbuga nkoranyambaga.

David Mayer de Rothschild ni umuherwe ukomoka mu muryango ukize cyane wo mu Bwongereza waba De Rothschild, ari ku rutonde rw'abaherwe bakomeye muri iki gihugu batarengeje imyaka 50. Umutungo we kugeza ubu ni miliyari 16 z'amadolari nk'uko Forbes yabitangaje.

Uyu mugabo uri kuvugwa ko yaba yigaruriye umutima wa Angelina Jolie wananiye benshi, azwiho kuba ashora imara mu bijyanye n'ibidukikije dore ko ari nabyo yize muri Oxford University. Anazwiho kuba yarashoye amafaranga mu ikorwa rya filime ya documentaire yitwa 'Playground' yerekana icuruzwa ry'abana b'abakobwa.

Angelina Jolie aravugwa mu rukundo n'umuherwe David Mayer de Rothschild

Angelina na David bafotowe bavuye gusangira muri Malibu



Akanyanyamuneza kari kose mu maso ya Angelina Jolie

David Mayer yasuhuje aba paparazi barimo kubafotora

David Mayer de Rothschild ni umuherwe ukomeye mu Bwongereza ufite umutungo wa miliyari 16 z'amadolari ($16 Billion)

Azwiho gushora imari mu bijyanye n'ibidukikije






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND