Kigali

"Stick Season" ya Noah Kahan ku isonga! Menya indirimbo 20 zakunzwe mu Bwongereza muri 2024

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:28/12/2024 20:15
0


Ubwongereza ni igihugu gisanzwe kizwiho kwibanda ku myidagaduro. Kuri ubu hashyizwe ku mugaragaro indirimbo 20 zakunzwe muri iki gihugu mu mwaka wa 2024.



Muri 2024, muzika mu Bwongereza yakomeje kwishimira ibihangano bishya byagiye byigarurira imitima y'abakunzi b'umuziki. Indirimbo zimwe na zimwe zasohotse zakomeje guhindura imitekerereze, zikanabera abantu umwihariko w'ibyishimo n'uburanga.

Dore indirimbo z’ingenzi muri uyu mwaka:

1. Stick Season


Ni indirimbo yanditswe n’umuhanzi w’umunyamerika Noah Kahan. Yakomeje kuba igihangange mu Bwongereza, ahanini kubera amagambo yayo ndetse n’umudiho wihariye, bikaba byaratumye imara ibyumweru byinshi iyoboye muri iki gihugu.

2. Beautiful Things


Iyi ndirimbo ya Benson Boone ikomeje gukundwa cyane kubera amagambo yayo meza ndetse n’injyana ya pop-rock itavangiye. Yarakunzwe cyane dore ko imaze kurebwa n'abarenga Miliyoni 439 mu mezi 11 imaze kuri Youtube.

3. Espresso


Iyi ndirimbo yanditswe n'umuhanzi w’Umunyamerika Sabrina Carpenter, ifite umudiho uhuza uburanga bw’umuziki wa pop na jazz. Ni imwe mu ndirimbo zumvishwe cyane muri 2024.

4. Lose Control


Uko bukeye n’uko bwije, iyi ndirimbo ya Teddy Swims iracyafata umwanya mu mitima y'abakunzi b'umuziki. Yakozwe n'umuhanzi uzi uburyo bwo gushimisha imitima y'abantu.

5. Too Sweet


Indirimbo ya Hozier yasohotse uy'umwaka yumvikanishije uburyohe ifite, amajwi atuma abakunzi b'umuziki bayishimira mu buryo buhebuje, nk'indirimbo iri mu njyana ya Pop na Soul bihurira hamwe.

6. A Bar Song (Tipsy)


Iyi ndirimbo yaririmbwe na Shaboozey yagaragaje impinduka mu muziki w’ibihe wo mu Bwongereza ahanini kubera uburyo yanditswe.

7. Birds of a Feather 


Iyi ndirimbo ya Billie Eilish ifite umudiho wihariye, ikomeje kumvikana cyane ku maradiyo ndetse no ku mbuga nkoranyambaga.

8. Good Luck, Babe!


Iyi ndirimbo y’urukundo yakozwe na Chapell Roan nyuma isubirwamo na Sabrina Carpenter yatumye benshi bagira ibyishimo binyuze mu buryo iririmbyemo, injyana n'ubutumwa burimo.

9. Austin


Iyi ndirimbo yanditswe na Taylor Swift iririmbwa na Dasha, ikomeza gukundwa cyane. Ifite uburyo butavangiye bw’amajwi ya pop n’icyo yibandaho.

10. Please Please Please


Iyi ndirimbo ya Sabrina Carpenter, n'ubwo ifite ubutumwa bwihariye, ikomeje kuzamuka mu bihangano bikunzwe cyane muri uyu mwaka.

11. Cruel Summer

Cruel Summer yaririmbwe na Taylor Swift. Nubwo yakomeje kuba indirimbo ikunzwe, iracyakomeje gutuma abakunzi b'umuziki bakomeza kuyumva.

12. Stargazing

Indirimbo ya Myles Smith iri mu njyana ya pop, ikomeje gufasha abantu gususurutsa imitima yabo. Benshi bishimira kuyumva ahantu hatandukanye mu Bwongereza.

13. Prada

Iyi ndirimbo ya Cassö, Raye na D-Block Europe iri mu njyana zifite umudiho wa R&B, na byo bikaba bituma abantu bifuza kuyumva inshuro nyinshi.

14. Texas Hold 'Em

Iyi ndirimbo ya Beyoncé ifite ubundi buryo bw’umuziki wa rap na pop bihurira hamwe bigatuma ikomeje gukundwa ku rwego rwo hejuru.

15. I Had Some Help

Iyi ndirimbo ya Post Malone na Morgan Wallen yerekana uburyo yanditse inkuru z’ubuzima busanzwe hamwe n'injyana ikozemo bigatuma ikomeza gukundwa cyane.

16. Murder On The Dancefloor

Iyi ndirimbo ya Sophie Ellis-Boxtor iratangaje ku buryo abakunzi b’umuziki bashimishijwe nayo cyane cyane ko ari indirimbo yo mu birori.

17. I like the way you kiss me

Indirimbo y'urukundo ya Artemas ifite umudiho wa pop-rock, ni imwe mu ndirimbo zakunzwe muri uyu mwaka.

18. Greedy

Iyi ndirimbo ya Tate McRae ifite ubutumwa bwiza kandi ni iy'umuhanzi ufite uburyo bwo gutuma abantu bitabira kuyumva.

19. Fortnight

Iyi ndirimbo ya Taylor Swift ikomeje guhesha umuziki w’ib'ibihe ikuzo kubera uburyo yatunganyijwe n’umuhanzi w’umunyabigwi.

20. Scared To Start'

Indirimbo ya Michael Marcagi na Joy Oladokun niyo yaje ku mwanya wa 20 mu ndirimbo zakunzwe mu Bwongereza muri 2024.

Mu 2024, muzika y'u Bwongereza yagaragaje uburyo ihora irangwa no gutanga inyigisho n'ibyishimo. Abahanzi barushijeho gukora indirimbo zivugira, bifasha abakunzi b’umuziki kwishimira buri kimwe mu bihangano by'abahanzi babo bikundira.


Noah Kahan ayoboye urutonde rw'abafite indirimbo zikunzwe cyane mu Bwongereza

Benson Boone ari mu bafite indirimbo zikunzwe cyane


Sabrina Carpenter nawe yitwaye neza mu 2024

Teddy Swims yafashije Abongereza kuryoherwa na 2024



Umwanditsi: NKUSI Germain






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND