Kigali

Edouce Softman yinjiye mu guhanga imideli nk'intego yihaye mu guteza imbere umuziki we- AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:28/12/2024 22:40
0


Umuhanzi wamenyekanye mu muziki nka Edouce Softman, yatangaje ko yatangiye urugendo rwo guhanga imideli binyuze mu inzu y’imideli yashinze ya “Orlando Laurence ‘Olo’” kandi yumvikanisha ko azabihuza n’urugendo rwe rwo gukora umuziki, kuko byose biruruzanya.



Edouce yamenyekanye cyane binyuze mu ndirimbo zirimo ‘Akandi’. Avuga ko nk’umuhanzi yajyaga ahura n’imbogamizi zirimo kutabona imyambaro ku gihe, byatumye yiyemeza gushinga inzu y’imideli kugirango izamuherekeze muri uru rugendo. 

Uyu muhanzi yabwiye InyaRwanda, ko n’ubwo abantu bamumenye mu muziki, ariko yakuze akunda kurimba, ku buryo yumvaga igihe kimwe azashyiramo akaboko uko byagenda kose. Ariko kandi ni ibintu yashyize imbaraga nyuma yo kubona ko n’abo mu muryango babikora.

 

Ati “Uretse kuba abantu baramenye cyangwa banzi nk’umunyamuziki ariko mu by’ukuri nyuma y’umuziki ndi umumtu wakuze nkunda ‘Fashion’ cyane nkunda guhora nsa neza no kurimba ndetse no kuba naba nagahanga ibishya mubijyanye n’imyambarire yanjye.” 

“Muri rusange numvaga igihe kimwe kizagera ‘Fashion’ nkayikora nk’akazi nkayifatanya n’umuziki nkajya nambika abantu cyane ko ‘Fashion’ n’umuziki ni ibintu bibiri byuzuzanya muri macye bimeze nk’impanga.”

Akomeza ati “Gusa ntekereza ko igihe nyacyo ari iki cyo kugirango mbikore nka ‘Business’ by’umwihariko rero nagize amahirwe n’umugisha wo kugira abavandimwe banjye 2 bize ibijyanye n’ubudozi abo rero nibo bambereye imbarutso no kuntera imbaraga zo kugirango ‘Fashion’ nyinjiremo dufatanye kurimbisha abantu, yaba abari mu Rwanda ndetse no hanze yarwo (Diaspora) ndetse n’abanyamahanga.”

Uyu muhanzi avuga ko mushiki we Uwase Janet ndetse n’umuvandimwe we Dannystylist barajwe ishinga no guhanga imyambaro, izatuma barangamirwa ku isoko.

Nk’umuhanzi, Edouce avuga ko ibikorwa bye bizibanda cyane ku guhanag imyambaro yakwifashishwa n’abahanzi mu ifatwa ry’amashusho y’iyi ndirimbo, ariko kandi buri wese bitewe n’ibyo akora n’inshingano za buri munsi bamutekerejeho.

Edouce yavuze ko 2024 wabaye umwaka mwiza kuri we, ashingiye ku bikorwa by’ubuhanzi yashyize hanze no kuba abashije kugera ku guhanga imideli.

Ati “Navuga ko 2024 wabaye umwaka mwiza kuri njye, kuko ndumva narashyize hanze indirimbo nyinshi, kandi ni nabwo mbwashize kugera ku nzozi zanjye. Nizeye ntashidikanya ko 2025 izaba umwaka mwiza kurushao uko byagenda kose.” 


Edouce yatangaje ko guhanga imyambaro, ni kimwe mu byo yifuzaga mu buzima bwe


Edouce yatangaje ko yatangiye guhanga imyambaro nk'imwe mu ntego yari yihaye mu guteza imbere umuziki we



Abanyamakuru Tessi na Brenda bahuriye kuri Podcast 'This and That' mu myambaro yahanzwe na Edouce 


Edouce ari kumwe n'umugore we witabiriye Miss Rwanda baherutse kurushinga

KANDA HANO UBASHE KUMVA INDIRIMBO ZIGIZE EP YA EDOUCE SOFTMAN

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND