Kigali

Sam Karenzi, Kazungu Claver na Ishimwe Ricard basezeye kuri Fine FM, berekeza hamwe

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:28/12/2024 16:27
0


Sam Karenzi, Kazungu Claver na Ishimwe Ricard bakoreraga Radio ya Fine FM mu kiganiro cya siporo 'Urukiko rw'Ubujurire' bayisezeyeho berekeza hamwe.



Ni amakuru yagiye hanze ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 28 Ukuboza 2024. Sam Karenzi yasezeye kuri iyi Radio yari yaragezeho muri 2021 ndetse agahita agirwa n'umuyobozi wayo nyuma y'uko yari avuye kuri Radio & TV 10.

Uyu munyamakuru yamenyekanye cyane ari kuri Radio Salus yakozeho mu gihe cy’imyaka umunani nyuma yo kuva kuri RC Huye atatinzeho ubwo yatangiraga umwuga w’Itangazamakuru. 

Mu 2024, Sam Karenzi yashimiwe na Rwanda Premier League nk'umunyamakuru wa Siporo mwiza mu bagabo wahize abandi bose. Ni igihembo yegukanye ahigitse Reagan Rugaju, Kayiranga Ephrem, Hitimana Claude, Niyibizi Aime, Kayishema Thierry na Rugangura Axel.

Kazungu Claver we avuye kuri Fine FM nyuma yuko yaherukaga kuyijyaho mu kwezi gushize nawe avuye kuri Radio & TV 10. Ishimwe Ricard nawe yasezeye kuri Fine Fm yari yaragezeho umwaka ushize avuye kuri Radio & TV 1 ari naho yatangiriye itangazamukuru.

Nk'uko amakuru yizewe InyaRwanda ifite abivuga, aba banyamakuru uko ari 3 berekeje kuri Radio imwe bivugwa ko ari iya Sam Karenzi. Bazatangira gukora bitarenze mu byumweru bibiri biri imbere.


Amakuru aravuga ko Sam Karenzi na bagenzi babiri basezeye kuri Fine Fm, bagiye kwerekeza kuri Radio ye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND