Ineza Busogi Charmante wo mu karere ka Gasabo yatunguye ababyeyi be abasaba ko ibirori byo kwizihiza isabukuru ye y’amavuko y’imyaka 12 byasubikwa ahubwo agakusanya inkunga yokwishyurira ubwisungane mu kwivuza (Mituweli) imiryango 300 ituye mu murenge wa Muyumbu.
Uretse ababyeyi ba Ineza Busogi Charmante benshi batunguwe n’imitekerereze y’uyu mwana w’umukobwa wabashije gushyira mu ngiro igitekerezo cye kuri uyu wa 27 Ukuboza 2023 ku bufatanye n’ababyeyi be, inshuti z’umuryango, ubuyobozi bw’ishuri yigaho (Glory Academy), Ubuyobozi bw’umurenge wa Muyumbu n’akarere ka Rwamagana.
Uyu mukobwa w’imyaka 12 yasangiye n’abana bagenzi be ndetse n’ababyeyi babo abahishurira impano yabateguriye ndetse nabo bamuha iyo bamuteguriye bamushimira ku mutima yagize wo kubatekerezaho.
Charmante aganira na InyaRwanda yavuze ko iki gitekerezo cyaje nyuma yo gusanga hari abana bigana basiba ishuri kubera uburwayi rimwe na rimwe akamenya ko imiryango yabo idafite ubwisungane mu kwivuza.
Ati “Nifuje gusangira n’abandi bana bagenzi banjye ariko numva nafasha bamwe kubona uko bakivuza bitabagoye kuko hari abo njya numva basibye ishuri kubera uburwayi ndetse hari nabo numva ko babuze uko bivuza, Ubushobozi ni ababyeyi banjye babimfashamo bakamfasha kubitegura naho njye ntacyo mfite kinini nabaha uretse ibitekerezo.”
Uyu mukobwa yashimiye Perezida Kagame n’ubuyobozi bw’igihugu bazanye gahunda y’ubwisungane mu kwivuza bufasha benshi mu gahunda zo kwivuza.
Yakomeje avuga ko ibikorwa bye bitarangiriye aha bizakomeza uko ubushobozi buzagenda bwiyongera binyuze mu muryango yashinze yise ‘Views of Rwanda’ yashimiye ubuyobozi bwa Karere ka Rwamagana n’Umurenge wa Muyumbu bamufashije kubona abana n’ababyeyi yishyurira ubwisungane mu kwivuza.
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinjwe imiberehomyiza y’abaturage, Karangwa Umutoni yashimishijwe n’imitekerereze ya Charmante ashimira ababyeyi be ndetse asaba n’abandi babyeyi kurera neza abana babo bagakurana imitekerereze yagutse.
Ati “Umubonye ku maso ntiwatekereza ko yemenya ko abantu bafite ibibazo ariko we arabibona, twagize ibirori y’isabukuru byinshi nagize byinshi ariko sinari nagatekereje gukora igikorwa nk’iki, umwaka wose abana n'ababyeyi babo bivuza, ibi rero bitubere isomo Charmante ntabwo afite ibya mirenge ariko muri duke ufite watanga.”
“Ababyeyi namwe murebereho, ntabwo Charamante yatekereza igikorwa nk’iki ababyeyi be baramutse bahora barwana cyangwa ari abasinzi, uko urera umwana neza, umuha uburere bukwiriye akurana ibitekerezo nk’ibi bifitiye akamaro sosiyete.”
Umubyeyi wa Charmante yavuzeko ubwo bari batangiye gutegura ibirori by’isabukuru ye y’amavuko bamusabye icyo yumva bamukorera ahita ababwira ko bamufasha kwishyura abana ubwisungane mu kwivuza gusa.
Ati “Ndashima Imana yampaye Charmante ni ikintu cy’agaciro, ni Imana yamuduhaye twese nk’umuryango, iyo ubyaye umwana hari ibyo uba wifuza ko yageraho ariko biba ari akarusho kubona afashe iya mbere akakubwira uko we abona ibintu byagenda, niwe wabyisabiye natwe twaratunguwe twiyemeza gukorra ibishoboka byose ngo ibyifuzo bye bishyirwe mu bikorwa.”
Umwe mu babyeyi bishyuriwe ubwisungane mu kwivuza yashimiye cyane igihugu cyashyizeho gahunda ya mutuweli ndetse avuga ko igikorwa cya Charmante kimuhaye umukoro wo kurera neza abana be bagakurana ibitekerezo nk’ibye byo kuba umuntu w’umumaro muri sosiyete.
Ineza Charmante asanzwe afite umuryango yise Views Of Rwanda yatangije mu 2023 ahuriramo n’abandi bana bakiga ibijyanye n’umuco nyarwanda ndetse n’ibindi bitandukanye bibereka uko bakwiye kwitwara mu buzima bwabo bwa buri munsi.Ineza Charmante yishimiye gusohoza umuhigo yihaye yifuza kwagura ukaba buri mwaka
Mukwihiza isabukuru y'amavuko y’imyaka 12 Ineza Charmante yifuje kwishyurira ubwisungane mu kwivuza ku bana n’ababyeyi babo 300
Ineza Charmante yashimiye Perezida Kagame n’ubuyobozi bw’igihugu bazanye gahunda y’ubwisungane mu kwivuza bufasha benshi mu gahunda zo kwivuza
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinjwe imiberehomyiza y’abaturage, Karangwa Umutoni yashimishijwe n’imitekerereze ya Charmante abwira ababyeyi ko iki ari igisobanuro cyo kurera neza
Ababyeyi bishimiye igikorwa cya Charmante biyemeza kumuba hafi
Ineza Charmante yishimiye gusohoza umuhigo yihaye yifuza kwagura ukaba buri mwaka
Fleury Legend usanzwe ugira uruhare mu gutunganya filime 'Impanga', 'Bad Choice' n'izindi ni umwe mu bitabiriye iki gikorwa
Ineza yashimye 'Unesco" n'abandi bafatanyabikorwa bamushyigikiye
TANGA IGITECYEREZO