RFL
Kigali

Ne-Yo uherutse gutandukana n'umugore we yabyaranye umwana wa kabiri na Sade

Yanditswe na: Dushime Nina Cynthia
Taliki:13/03/2023 9:48
0


Umuririmbyi w'injyana ya RnB, Shaffer Chimere Smith [Ne-Yo] yamaze kwibaruka umwana wa kabiri yabyaranye n’umukunzi we Sade, nyuma y'iminsi mike yemeranyije gatanya na Crystal Smith wari umugore we.



Aya makuru yatangajwe na Sade, mu butumwa yasangije ku rubuga rwa Instagram, yakurikije amafoto ateruye uyu mwana w'umuhungu yibarutse, agira ati " Heyyy Brixto, Ndagukunda cyane... nakiriye mu rugo umwana wanjye mwiza.".

Iyi nkuru ije nyuma y'amezi make, uwari umugore wa Ne-Yo, Crystal Smith, atangaje ko yamaze gutandukana byemewe n'amategeko n'uyu muhanzi w’injyana ya RnB, amushinja kumuca inyuma no kuba yarabyaranye umwana n'undi mugore.

Atangaza iby'iyi gatanya yagize ati “Imyaka umunani yo gutenguhwa n'ibinyoma, imyaka umunani yo gusangira ntabizi umugabo wanjye n'abagore benshi bamuha umubiri wabo batikingiye."

Yakomeje agira ati "Kuvuga ko menetse umutima ndetse mfite umujinya ni ukwisuzuguza, kunsaba kubigumamo nkabyemera ni ubusazi, iyi n'imitekerereze yo kwikunda."

Sade nawe yagize icyo avuga muri iyo minsi, ndetse agaruka ku rugendo rwo gutwita kwe mu butumwa yasangije kuri Instagram.

Uyu mugore yavuze ko gutwitira Ne-Yo mu gihe yari agifite umugore byari ibihe bibabaje, ariko yagombaga kwihitamo we n'ubuzima bwiza bw'umwana we.

Yanditse ati “Ngarutse ku buryo ibintu byari bimeze, mu gihe numvaga ntashaka kwikorera undi mutwaro cyane cyane ku kiguzi cy'umunezero w'undi muntu, rimwe na rimwe n'uwanjye […] cyari icyemezo kitoroshye."

Akomeza agira ati "Ariko nagombaga kwihitamo, nawe nkaguhitamo. Ibyishimo Braiden (umwana we wa mbere na Ne-Yo) ampa buri munsi, birankomeza bikanyereka ko nshobora gukora neza […] mfite urukundo, impuhwe no kwihangana."

Ubu butumwa yabusangije ubwo yari atwite umwana wa kabiri, yongera aho ati “Nkutegereje nihanganye. Niteguye uru rugendo, niteguye gukuramo isomo n'umugisha, sinjye uzabona nkubonye 'Buttercup' wanjye."

Ne-Yo wamenyekanye mu ndirimbo nka 'Miss Independent' afite abana batandatu kuri ubu, barimo batatu yabyaranye n'uwari umugore we Crystal Smith, babiri yabyaranye na Monyetta Shaw n'abahungu babiri amaze kubyarana na Sade.

Sade uzwi ku mbuga nkoranyambaga yibarutse umwana we wa kabiri n'umuhanzi Ne-Yo

Brixto umuhungu wa kabiri wa Ne-Yo na Sade


Ne-Yo uzwi cyane mu njyana ya RnB kuri ubu agejeje abana batandatu ku bagore batatu






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND