Alliah Cool, umukinnyi wa filime uri mu bagore bavuga rikijyana cyane mu myidagaduro nyarwanda, yifatanije n'Akarere ka Gatsibo hamwe n’Umuryango wa Her Voice Rwanda mu kwihiza Umunsi w’Abagore.
Ku wa 07 Werurwe 2023 ni bwo mu Karere ka Gatsibo, mu Murenge wa Rugarama, hizihijwe Umunsi
w’Abagore hanatangizwa icyumweru cyahariwe kwimakaza ihame ry’uburinganire no
gukomeza ubukangurambaga bwo kurengera umwana.
Ni
umuhango witabiriwe n’abayobozi batandukanye bo nzego za Leta n'abikorera barimo
Visi Meya w’Akarere ka Gatsibo, Mukama Marceline; Col Happy Ruvusha; CIP Bucyangenda
Jean Baptiste; Umuyobozi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha [RIB] mu Ntara y’Uburasirazuba,
Hubert Rutaro n'abandi.
Hari kandi Isimbi Allince wamamaye nka Alliah Cool muri filime yaba mu Rwanda no hanze yarwo akaba n'umwe muri ba Ambasaderi b’Umuryango w’Abibumbye bashinzwe kubungabunga Amahoro ku isi.
Ubuyobozi bwa Her Voice Rwanda yashinzwe na Shyaka
Umwali Brenda n’abanyamuryango bayo, nabo bitabiriye iki gikorwa.
Mu
butumwa Alliah Cool yatanze, yagiriye inama urubyiruko rw’abakobwa agira ati:”Bakobwa
muri hano mukiri amasugi mukomeze kwihagararaho muzagera kure, gusa namwe
mwacitswe mukanabyara haracyari icyizere cyo kubaho ariko bisaba kumenya icyo
ushaka no kugira ikinyabupfura.”
Ibi yabigarutseho avuga ko na we mu buto bwe yabyaye ariko hamwe no kwiyubaha
gukora cyane ubuzima bwakomeje, akaba ageze kure. Yemereye abanyamuryango
ba Her Voice Rwanda bagera kuri 50 n’abana babo kubatangira mituweli.
Yavuze ko mu rwego rwo gukomeza gushyigikira abagore mu iterambere, ahaye Her Voice Rwanda telefoni zigezweho eshanu.
Alliah Cool yitabiye iki
gikorwa ku butumire bwa Her Voice Rwanda, ibintu byashimishije cyane abagize uyu muryango bikakora ku mutima ubuyobozi
bw’umurenge wa Rugarama n’ubw'Akarere ka Gatsibo muri rusange.
Umuyobozi
wa Her Voice Rwanda, Brenda yagize ati:”Ababyeyi bakwiriye kumva abana babo, uwabyaye
cyane kuko akwiriye urukundo nk’abandi, kandi ejo hashinganye, kandi umugore muri
rusange agakomeza guhabwa ijambo, ashyigikirwa muri gahunda zitandukanye kandi
ntahezwe mu ikoranabuhanga.”
Yanashimye byimazeyo Alliah Cool wemeye ubutumire bwabo.
Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore wizihizwa buri mwaka kuwa 08 Werurwe.
Umuryango Her Voice Rwanda wizihirije uyu munsi mu Karere ka Gatsibo, ni Umuryango udaharanira inyungu washinzwe hagamijwe gushyigikira umwari
n’umutegarugori hibandwa ku bafite ibibazo birimo nk’abangavu baterwa inda.
Ubuyobozi bw'Akarere ka Gatsibo, Umurenge wa Rugarama, Inzego z'Umutekano, Ubugenzacyaha n'abikorera bari mu bitabiriye
Alliah Cool yavuze ko kubyara uri umwangavu ari kimwe no kugira ubuzima bwiza kikaba ikindi, kandi biba bigishoboka na nyuma yo kubyara
Umuyobozi wa Her Voice Rwanda, Shyaka Umwali Brenda na Alliah Cool
Abangavu babyaye bari hagati y'imyaka 14 na 19 bagera kuri 50 babarizwa muri Her Voice Rwanda n'abana babo bemerewe Mituweli na Alliah Cool wanabemereye telefoni eshanu zigezweho Ababyeyi basabwe gukomeza kuba hafi y'abana babo babagira inama cyane abakobwa b'abangavu babarinda ihohoterwa banabashyigikira muri gahunda zabo za buri munsi
Visi Meya w'Akarere ka Gatsibo, Mukama Marceline yibukije akamaro k'ihame ry'uburinganire n'akamaro ko kurengera umwana
Col. Happy Ruvusha aganiriza abitabiye uyu munsi
Uhereye iburyo Hubert Rutaro Umuyobozi wa RIB mu Ntara y'Uburengerazuba, Visi Meya Mukama Marceline, Col. Happy Ruvusha, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rugarama Mukayiranga Gisagara Edith n'Umuyobozi w'Umuryango wa Masenge Mba Hafi, Mwiseneza Jean Claude
Ni benshi bitabiriye biganjemo urubyiruko rurimo n'abakiri mu mashuri
Umunsi Mpuzamahanga w'Umugore wizihizwa buri mwaka
TANGA IGITECYEREZO