RFL
Kigali

Kenya: Umugore wa Perezida Ruto yatangije amasengesho yo kurwanya kuryamana kw'abahuje ibitsina

Yanditswe na: Dushime Nina Cynthia
Taliki:7/03/2023 17:17
0


Umugore wa Perezida wa Kenya, Madamu Racheal Ruto yatangije amasengesho yo kurwanya kuryamana kw'abahuje ibitsina mu gihugu, avuga ko ibi bikorwa bihabaye n'amahame y'umuryango.



Ku cyumweru ubwo yari mu materaniro yabereye i Meru, Madamu Rachel Ruto yagize ati "Turashaka gushimangira amahame y'umuryango aho tugira umubyeyi w'umugabo, umubyeyi w'umugore n'abana."

LGBTQ (Abaryamana bahuje ibitsina) irabujijwe ndetse no muri Bibiliya no mu muco nyafurika, reka dukomere ku ndangagaciro z'umuryango."

Ibi Madamu Rachel abitangaje nyuma yo gutangiza Faith Diplomacy Office, ihuriro rizakwirakwiza umuco wo gusenga mu gihugu. Mu kubisobanura, yavuze ko iri huriro rizakwirakwiza isengesho mu gihugu hose ndetse ko gahunda yayo ari "Ukugira ngo indangagaciro z'umuryango zirindwe." 

Nk'uko bitangazwa n'ikinyamakuru Africanews, Madamu Rachel mu ijambo rye yagize ati "Ndifuza ko dusengera ibibazo by'umuryango, umuryango wabaye igice cyibasiwe cyane."

Impaka ku bashyigikiye abaryamana bahuje ibitsina n'abatavuga rumwe nabyo zikomeje kwiyongera muri Kenya, aho mu cyumweru gishize, Perezida wa Sena Rigathi Gachagua na Visi Perezida batangaje ko LGBTQ itazigera ishyigikirwa mu gihugu, ndetse banenga abashyigikiye uburenganzira bwayo n'abasaba ko bwemerwa.

Umugore wa Perezida wa Kenya, Madamu Rachel Ruto yatangije mu gihugu amasengeso yo kurwanya kuryamana kw'abahuje ibitsina






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND