RURA
Kigali

Gahunda y'ubukwe bwa Uwineza Kelly wo muri Mäckenzies na 2nd Lt David Nsengiyumva

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:1/03/2023 8:48
1


Uwineza Kelly ubarizwa mu itsinda rya Mäckenzies akaba na Nyirasenge wa Nishimwe Naomie wabaye Miss Rwanda 2020, yashyize ahagaragara impapuro z'ubutumire (Invitation) mu bukwe bwe na 2nd Lt Nsengiyumva David, buzaba ku wa 24 Werurwe 2023.



Nsengiyumva David ari mu basirikare baherutse guhabwa ipeti ya Sous Lieutenant mu Ngabo z'u Rwanda, akaba n'umukinnyi wa APR BBC.

Ku wa 14 Gashyantare 2023, ni bwo David Nsengiyumva n'umukunzi we basohoye integuza y'ubukwe bwabo (Save the Date), bagaragaza ko bazakora ubukwe ku wa 24 Werurwe 2023.

Kuri ubu, basohoye 'invitation' igaragaza gahunda irambuye y'ubukwe bw'ababo.

Nkuko bigaragara ku mpapuro z'ubutumire (Invitation), gusaba no gukwa ndetse no gusezerana imbere y'Imana bizabera umunsi umwe tariki 24 Werurwe uyu mwaka. Biteganyijwe ko saa 18:00' ari bwo abatumiwe mu bukwe bazakirwa. Ubukwe bwabo buzabera muri Kigali.

Uwineza agiye gukora ubukwe nyuma ya Uwase Pamela Loana nawe ubarizwa muri Mackenzies, warushinze ku wa 15 Ukuboza 2022 bibera mu Mujyi wa Kigali ahazwi nko kuri Romantic Garden ku Gisozi.

Pamela yasezeranye n’umukunzi we Martin Carlos Mwizerwa imbere y’amategeko mu muhango wari wabaye ku wa 8 Ukuboza 2022

Itsinda rya Mäckenzies ryaramamaye cyane ku mbuga nkoranyambaga bitewe n’abakobwa batanu b’ubwiza, bakunda kwifata amashusho bari kubyina indirimbo z’abahanzi batandukanye.

Inseko, ubwiza, kujyanisha ibyo bakora, bituma benshi bahora batera akajisho kuri instagram ngo barebe ko nta gashya bafite.

Abantu benshi babona batyo, ntibazi umuto, umukuru cyangwa niba ari impanga, niba ari abavandimwe. Ikizwi ni uko ari Mäckenzies.

Aba bakobwa ni bo bavuyemo Nyampinga w’u Rwanda 2020, Nishimwe Naomie, abavandimwe be Brenda Kathia Kamali na Nyirasenge wabo Kelly Madla.

Uwineza Kelly wo muri Mäckenzies azakora ubukwe na Sous Lieutenant Nsengiyumva David ku wa 24 Werurwe 2023

Uwineza amaze igihe ari mu munyenga w’urukundo na Nsengiyumva usanzwe ari umukinnyi wa APR FC

Uwineza [Kelly Madla] na David bazakorera ubukwe ku Intare Arena Rusororo



















TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Charlène 2 years ago
    Ubufash1



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND