RFL
Kigali

Igitutu kuri Achraf Hakimi ukurikiranyweho kwihisha umugore we agafata inkumi ku ngufu

Yanditswe na: Ngabo Mihigo Frank
Taliki:28/02/2023 12:05
0


Myugariro wa Paris Saint Germain n'ikipe y'igihugu ya Marooc, Achraf Hakimi ari gukorwaho iperereza n'inzego zitandukanye, nyuma yo kuregwa n'inkumi yavuze ko yahohotewe na Hakimi, ubwo umugore we yari mu biruhuko.



Inzego zishinzwe gukora iperereza mu gihugu cy'u Bufaransa ziri gukora Dosiye kuri Achraf Hakimi, nyuma y'uko inkumi y'imyaka 23 y'amavuko iregeye Polisi ko iki cyamamare muri ruhago cyayifashe ku ngufu mu Cyumweru gishize.

Ikinyamakuru Le Parisien cyanditse ko umukobwa utaravugwa amazina yatanze ikirego kuri Polisi y'u Bufaransa mu mpera z'icyumweru gishize, avuga ko yasambanyijwe ku ngufu na Achraf Hakimi.

Ibivugwa ngo byabaye kuwa 25 Gashyantare 2023, ubwo Hakimi yahamagaraga uyu mukobwa bamenyaniye kuri Instagram, amusaba ko bahurira iwe (Kwa Hakimi) mu gace ka Boulogne.

Hakimi ni kizigenza muri Paris Saint Germain

Uyu mukobwa avuga ko yasuye Hakimi akamusanga mu rugo wenyine, nyuma aza kumenya ko umugore we, Hiba Abouk n'abana babo bo bari mu biruhuko i Dubai.

Uwo mukobwa yavuze ko ubwo Hakimi yamwakiraga mu nzu, yahise atangira kumusoma anamuhatiriza gukuramo imyenda, kugeza amusambanyije hatabayeho kubyemeranya kwa bombi.

Hakimi asanzwe afite umugore witwa Hiba Abouk ukina Filime. Bahuriye mu Budage muri 2018, nyuma baza gushyingiranwa mu ibanga mu mpera za 2020, nyuma babyarana abana babiri b'abahungu.

Uyu myugariro usanzwe ari mu beza Isi ifite, amaze iminsi ashimwe bikomeye kubera ubwitange n'umuhate yagaragaje mu gikombe cy'Isi cya 2022, aho yafashije ikipe y'Igihugu ya Marooc kugera muri ½, ikandika amateka nk'ikipe ya mbere yo muri Africa yageze kuri icyo cyiciro.


Achraf Hakimi aheruka kwitwara neza afasha ikipe ya Marooc guhangamura benshi mu gikombe Cy'Isi cyabereye muri Qatar






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND