RFL
Kigali

Imana yonyine niyo yabimbuza: Nick Cannon ufite abana 12 arifuza gukomeza kubyara

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:28/02/2023 12:48
0


Umunyarwenya Nick Cannon umaze kugira abana 12 ku bagore batandatu (6) batandukanye, yatangaje ko akifuza gukomeza kubyara igihe cyose Imana ikibimwemerera kuko ari yonyine yabimubuza.



Nicholas Scott Cannon umunyarwenya wabigize umwuga akaba umuhanzi n'umukinnyi wa filime ndetse n'umunyamakuru wa televiziyo ya MTV, ni umwe mu byamamare bikunzwe muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika ukunze no kugarukwaho cyane kubera udushya twe. Kuri ubu yatangaje ko yifuza gukomeza kubyara nubwo benshi bamusabaga kubihagarika kuko abana 12 afite bahagije.

Mu kiganiro Nick Cannon yagiranye n'ikinyamakuru Entertainment Tonight, yagarutse ku byo abantu bamwibazaho ndetse anasubiza abamusaba kurekeraho kubyara nyuma yaho aherutse kwibaruka umwana wa 12. Yagize ati: ''Sinzi impamvu abantu babona nabi kubyara abana benshi''.

Nick Cannon yakomeje agira ati: ''Njyewe nta kibazo mfite cyo kubyara abana benshi nibyo nshaka. Abantu ntibakumve ko ari bibi kuko njyewe ntakibazo mbibonamo. Ntabwo ndi uwo abantu batekerezako ndiwe kandi ntanubwo ibyo bantekerezaho mbiha agaciro gusa na none impamvu babivuga ndayumva kuko bibaza uburyo nzarera abana 12 badahuje ababyeyi''.

Nick Cannon umaze kubyara abana 12 arakifuza gukomeza kubyara

Abajijwe igihe azahagarikira kubyara Nick Cannon w'imyaka 42 yasubije ati: ''Mu byukuri Imana niyo yonyine yambuza kubyara kandi ntiyigeze ibimbuza. Igihe cyose izakomeza kubinyemerera nzakomeza byare kuko ndacyabishaka. Niba abantu bemera Imana baziko yatubwiye kororoka. Nanjye nibyo ndigukora''.

Nick Cannon avuga ko Imana yonyine ariyo yamubuza gukomeza kubyara

Ibi Nick Cannon abitangaje nyuma y'iminsi abantu bamwibasira ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko ibyo yakoze byo kubyara abana 12 ku bagore batandukanye bizateza umwuka mubi mu muryango ndetse ko ashukwa n'amafaranga akabyara abana benshi atiteye ku kuba ashobora kuyabura ntabone uko arera neza aba bana.

Nick Cannon amaze kubyara abana 12 ku bagore 6 batandukanye barimo n'umuhanzikazi Mariah Carey babyaranye impanga






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND