RFL
Kigali

CANAL + Yashyize igorora abanyarwanda, muri Poromosiyo yise 'Promo ITWIKA'

Yanditswe na: Ngabo Mihigo Frank
Taliki:27/02/2023 19:17
0


Mu rwego rwo gufasha abanyarwanda bose kurushaho kuryoherwa na serivisi zayo, sosiyete icuruza amashusho ya Canal+ yagabanyije ibiciro ku bikoresho byayo muri poromosiyo yiswe ‘Promo Itwika’.



Ku bakiliya bashya bifuza gutunga dekoderi ya CANAL+ ya HD  ubu barayigura ku 5,000 Frw gusa maze bagakorerwa na installation ku bindi bihumbi 5,000Frw. Ikindi kandi nuko nabafite decoderi za kera bifuza guhindura nabo bahindurirwa kuri iki giciro.

Mu gihe abasanzwe ari abakiriya ba CANAL + guhera kuri uyu wa 24 Gashyantare 2023, bagenewe poromosiyo kuri buri mukiliya uguze ifatabuguzi yari asanzwe agura atagiye munsi yaryo cyangwa uguze iryisumbuyeho, ahita ahabwa iminsi 15 areba shene zose za CANAL+ ako kanya.

Iyi poromosiyo yatangijwe ku mugaragaro kuri uyu wa mbere, ni poromosiyo iri kubera mu gihugu hose, aho abacuruzi barenga 100 ba Canal+ biteguye kugeza ibikoresho ndetse na abonema ku banyarwanda bose.

Abacuruzi ba Canal+ biteguye kugeza ibikoresho n'ifatabuguzi hose

Muri iyi poromosiyo  urabasha kureba amashampiyona yose akomeye mu mupira w’amaguru, nka Uefa Champions league, Premier league, La liga, Ligue 1,Bundesliga na Serie utibagiwe na NBA n’izindi shampiyona zikomeye ku mugabane w’Afrika.

Si ibyo gusa kuko Canal+ igufite n’amasheni meza wareberaho filimi zitandukanye zigezweho by’umwihariko harimo n’izo iyi Sosiyete yitunganyiriza zitarerekanwa ahandi, muri izi twavuga nka filime yihariye ivuga kuri Afrika yitwa 'Le trône d’Akachi' agace ka mbere n’agace ka kabiri bikazatambuka tariki ya 13 Werurwe 2023 kuri shene ya Canal+ Première.

Aimé Abizera ushinzwe ubucuruzi muri Canal + yavuzeko iyi 'Promo Itwika' ije gufasha abanyarwanda gukurikira imikino inyuranye kandi yihariye harimo imikino ya BAL izabera mu mijyi itandukanye y’Afrika, utibagiwe na filime nziza zihariye, zirimo niziri mu Kinyarwanda kuri shene ya ZACU TV.

Aimé Abizera asobanura ibya 'Promo Itwika'

Canal+ isanga nta munyarwanda ukwiye gucikwa no gukoresha serivise zayo ngo yirebere amashusho meza ya HD kuko uretse ibikoresho bihendutse, ibaha n’ifatabuguzi rya make riha abakiliya amahirwe yo kureba amashene menshi abafasha gususuruka.

Umukiliya wifuza kugura ifatabuguzi ashobora kunyura k’umucuruzi wemewe wa CANAL+ cyangwa akifashisha ikoranabuhanga, nka MTN MOMO (*182*3*1*4#) cyangwa Airtel Money (*500*7#).

Canal+ iyoboye ku mikino n'imyidagaduro yashyizeho Poromosiyo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND