RFL
Kigali

APR BBC yacishije bugufi RP-IPRC Kigali, Ian Kagame arigaragaza - AMAFOTO

Yanditswe na: Ngabo Mihigo Frank
Taliki:25/02/2023 2:31
0


Ikipe ya APR Basketball Club yakomeje kwerekana ko ifite gahunda yo kwegukana ibikombe bushya, nyuma yo gucisha bugufi RP-IPRC Kigali Basketball Club, mu mukino Ian Kagame yigaragaje.



Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Gashyantare 2023, byari bishyushye mu nzu y'imikino ya Lyceé de Kigali, ahakomereje imikino ya Shampiyona ya Basketball mu cyiciro cya mbere.

APR BBC yabanje gukina na RP-IPRC Kigali, mu mukino wasize ikipe y'ingabo yongeye gutanga ubutumwa bukomeye ko yagarutse ku ruhando rw'amakipe ahataniye ibikombe ndetse no guhagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika.

Kuva umukino utangiye kugeza urangiye, APR BBC yagiye imbere mu manota, isoza itsinze amanota 106 kuri 59 ya RP-IPRC Kigali yo itagikanganye. Abafana ba APR BBC bari hafi kuzura Gymnase ya LDK batashye banezerewe.

Jean Jacques Wilson Nsobozwa uherutse kuva muri REG BBC ni umwe mu bari gufasha APR BBC kwitwara neza

Muri uyu mukino, Ian Kagame, umuhungu wa Perezida Kagame wari ufite abafana benshi, yakinnye iminota 15, atsinda amanota 3 icyarimwe ndetse atanga imipira 5 yavuyemo amanota (Assists) byiyongeraho rebounds 4.

Mu wundi mukino ukomeye, REG BBC yatsinze Patriots BBC amanota 83 kuri 69, mu mukino wahiriye Umunyamerica, Cleverand Thomas watsinzemo amanota 26 yose.


Ian Kagame agerageza gutambutsa umupira

Abafana bo bari benshi







Kanda hano urebe amafoto menshi

AMAFOTO: NGABO Serge-INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND