RFL
Kigali

#TdRwanda23: Chriss Froome watengushywe n'igare i Karongi, yahize kwitwara neza ahasigaye

Yanditswe na: Ngabo Mihigo Frank
Taliki:24/02/2023 0:36
1


Kizigenza, Christopher Froome uri gukinira ikipe ya Israel Premier Tech muri Tour du Rwanda 2023, yahize kwitwara neza mu duce dutatu dusigaye gukinwa, nyuma yo gutenguhwa n'igare byahuriranye n'impanuka mu gace ka gatanu.



Froomey watwaye Tour de France inshuro Enye akomeje guhatana muri Tour du Rwanda 2023, aho we na bagenzi be bamaze gusiganwa mu duce dutanu tw'iri rushanwa ryatangiye kuwa 19 Gashyantare 2023.

Uyu mugabo w'imyaka 37 y'amavuko, ntabwo yiyerekanye mu duce 4 twabanje kuko ku ntonde zose ntabwo yigeze agaragara mu bakinnyi b'imbere ndetse no mu muhanda ntabwo yagaragaye muri 'Attaque' cyangwa muri 'Sprint' zikomeye.

Mu gace ka Gatanu kakiniwe mu muhanda wa Rusizi - Rubavu, kuri uyu wa Kane, Chriss yakoze 'Attaque' ikomeye asiga bagenzi be ubwo bari mu Karere ka Karongi, agenda yongera iminota y'ikinyuranyo ageza kuri itatu n'amasegonda (3'14") ariko nyuma abandi baza kumufata.

Froome ubwo yari ayoboye abandi

Mu muhanda, nubwo hari aho byageze Froomey akagaragaza gucika intege, igare rye naryo ryatobotse inshuro ebyiri ndetse nyuma aza kugwa, bituma abandi bamushyikira ndetse baramusiga, kugeza Umunya-Africa y'Epfo, Collum Ormistron atsinze.

Mu masaha y'umugoroba, Chriss Froome yanditse ku rubuga rwa Twitter ko yatengushywe n'igare ndetse nyuma akanagira impanuka byatumye agace k'uyu munsi katamugendekera neza, ariko ahiga kwitwara neza mu duce dusigaye.

Yagize ati "Uyu munsi wari mwiza ku kazi, byose byari bimeze neza kugeza ku gutobokesha igare, hahinduwe amapine abiri habaho n'impanuka... Ibindi birenzeho bizakomeza ejo."

Ubutumwa bwa Froomey kuri Twitter 

Tour du Rwanda 2023 irakomeza kuri uyu wa Gatanu, aho abasiganwa bahatana mu gace ka Gatandatu, Rubavu - Gicumbi, gakinirwa ku ntera ya Kilometero 157 (157,0KM).

Kugeza ubu, uyoboye abandi ku rutonde rusange ni Umubiligi Lacelf William Junior umaze gukoresha amasaha 19, iminota 40 n'amasegonda 50 (19h40'50"). Umunyarwanda uri hafi ni Muhoza Eric urushwa amasegonda 11 mu gihe Chriss Froome ari ku mwanya wa 24, aho arushwa iminota 4'07".

Chriss Froome mu mihanda ya Karongi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Hon Fiacre1 year ago
    Amahirwe masa kuri Froome🙏🙏 Imana imugende imbere!!!!





Inyarwanda BACKGROUND