RFL
Kigali

Perezida Kagame yakiriye Slyvan Adams, Umuherwe wubatse ikibuga cy'amagare mu Bugesera

Yanditswe na: Ngabo Mihigo Frank
Taliki:24/02/2023 0:53
0


Perezida w'u Rwanda, Paul Kagame yakiriye umunyemari w'umunya-Israel, Slyvan Adams wubatse ikibuga cy'umukino w'amagare mu Bugesera nka kimwe mu bikorwa bigize imishinga myinshi, pyashyiriyeho gufasha iterambere ry'uyu mukino mu Rwanda.



Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, nibwo ibiro by'umukuru w'igihugu byatangaje ko Perezida Kagame yakiriye Slyvan Adams n'itsinda ryari rimuherekeje.

Slyvan Adams yari kumwe n'abo mu itsinda bazanye mu Rwanda, Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa ndetse na Murenzi Abdallah uyobora Ishyirahamwe ry'umukino w'amagare mu Rwanda.

Adams ni rwiyemezamirimo wihebeye umukino w'amagare, akaba nyir'ikipe ya Israel Premier Tech ibarizwamo Umwongereza Chriss Froome, iri no kubarizwa mu Rwanda muri iyi minsi, aho yitabiriye Tour du Rwanda 2023.

Perezida Kagame aganira na Slyvan Adams

Kuva mu myaka ine ishize, uyu mugabo yakunze kugaragaza ko afite inyota yo guteza imbere umukino w'amagare mu Rwanda haherewe ku kubaka ibikorwa remezo by'uyu mukino, bisanzwe bitaboneka henshi muri Africa.

Ku ikubitiro, Israel Premier Tech yatanze inkunga yo kubaka ibibuga by'umukino w'amagare 'Track Field' mu Karere ka Bugesera, ndetse icya mbere cyamaze kuzura ndetse gitahwa ku mugaragaro mu cyumweru gishize.

Indi mishinga ya Slyvan Adams n'ikipe ye mu mukino w'amagare mu Rwanda, irimo kubaka ishuri (Academy) ryigishirizwamo umukino w'amagare, Gahunda ya 'Race For Change' igamije guteza imbere abanyempano n'ibindi byinshi.

Slyvan Adams n'itsinda rimuherekeje bakiriwe na Perezida Kagame mu biro






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND