Mu majyepfo ya Australia mu mpera z'icyumweru gishije habaye igitangaza hagwa imvura ivanze n'amafi, aho benshi babifashe nk'igitangaza ndetse bamwe bakavuga ko ayo mafi ari umugisha Imana yabahaye.
Ayo mafi mato yamanutse kirere ubwo imvura yagwaga. Abatuye
mu Majyaruguru ya Australia mu gace ka Lajamanu bavuze aya mafi menshi yamanukanaga
n'imvura nyinshi yagwaga muri ako gace.
Umuyobozi w’aka gace, Andrew Johnson Japanangka yavuze
batunguwe n’uko imvura yaguye ikagwana n'amafi menshi.
Yavuze ati “Twabonye umuyaga mwinshi, werekeza mu gace
dutuyemo ndetse twatekerezaga ko imvura igiye kugwa yonyine, ariko igihe imvura
yatangiraga kugwa twabonye amafi agwana nayo.”
Japanangka yakomeje avuga ko ibyabaye ari umugisha
waturutse ku Mana. Ati “Yari amafi mazima angana n'ibiganza bibiri
ubyegeranyije. Abana barafataga bakayashyira mu macupa ndetse n'ibibindi ariko
hari bamwe mu baturage barayashyize mu bidendezi by'amazi uriya mbona ari umugisha
waturutse kuri Nyagasani."
Amakuru yatangajwe na ABC News avuga atari ubwa mbere
amafi aguye aho byabereye muri Lajamanu kuko no mu 1974 byahayeho.
Uwitwa Penny McDonald, yavuze ko mu 1980 nabwo
babyutse bagasanga amafi yuzuye imihanda.
Ati “Nabyutse mu gitondo, icyo gihe nakoraga mu kigo
cy' ishuri, kandi umuhanda wa kaburimbo uri inyuma y'urugo rwanjye wari wuzuye
amafi. Yari amafi mato kandi yari menshi. Byari bitangaje gusa.”
Umuyobobozi ushinzwe amafi mu kigo ndangamurage
n'ubuhanzi yo mu ntara y'amajyaruguru, Michael Hammer yatangaje ko ibyabaye ari
ibidasanzwe.
Nubwo umuyaga ushobora guhuha mu nyanja ibinyabuzima bikagwa ahandi bitewe n'imiterere y'ikirere.
Abaturage bavuze ko batunguwe no kubona imvura igwa ikamanukana n'amafi
ABC yatangaje ko atari ubwa mbere imvuye iguye ivanze n'amafi muri Australia
TANGA IGITECYEREZO