Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB rwahamagaje umuhanzi Rukundo Nsengiyumva Christian wamamaye mu muziki ku izina rya Chriss Eazy.
Yasabwe kwitaba kuri uyu wa Kabiri tariki 21
Gashyantare 2023, saa 9:30 za mugitondo kuri RiB sitasiyo ya Nyamirambo.
Mu ibaruwa yashyizweho Umukono n'Umugenzacyaha
Igenukwayo Joie Jean de La Croix isaba Chriss Eazy 'kuzana uru rupapuro
(rw'ihamagara) hamwe n'irangamuntu yawe mu biro by'umugenzacyaha'.
Imvano
yo guhamagarwa kwa Chriss Eazy mu Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha:
Umujyanama wa Chriss Eazy, Junior Giti yabwiye
InyaRwanda ko hashize igihe gito uyu muhanzi atabashije gutaramira mu Mujyi wa
Musanze mu gitaramo yari yatumiwemo.
Avuga ko bandikiye ubutumwa abari bamutumiye bubamenyesha
ko atakibonetse, kandi banaboherereza urupapuro rwa muganga rugaragaza Chriss
Eazy arwaye.
Junior Giti anavuga ko amafaranga bari bishyuwe
bayasubije, kandi afite ibimenyetso bibigaragaza kuko yakoresheje Mobile Money
ayasubiza.
Ati “Nabahaye ‘repos médical’ igaragaza ko yari arwaye.
N’amafaranga yabo turayabasubiza, twifashisha Mobile Money.”
Junior avuga ko nta deni bafitiye uyu mugabo wari
wabatumiye. Ahubwo batunguwe no kumva ko yagiye kubarega muri RIB.
Avuga ko uyu mugabo yitwaje ko afite umuvandimwe muri
RIB ajya gutanga ikirego, kandi azi neza ko nta deni bamufitiye.
Junior Giti yavuze ko Chriss Eazy atigeze agezwaho
inyandiko imuhamagaza kwitaba RIB. Yavuze ko mu minsi itatu ishize we na Chriss
Eazy bagiye kuri sitasiyo ya Nyamirambo babaza niba hari inyandiko ihamagaza
umuhanzi basanga idahari.
Yavuze ko ubwo Chriss Eazy yatumirwaga muri iki gitaramo yari muri Uganda. Agaruka mu Rwanda yararwaye bituma atabasha kukitabira.
Umuyobozi wa Caves Hotel, Tuyisenge Jean Marie Vianney
yabwiye InyaRwanda ko nta mafaranga yakiriye avuye kwa Junior Giti nyuma y’uko
Chriss Eazy atabashije gutaramira muri iyi hotel.
Anavuga ko nta ‘ropos medical’ ya Chriss Eazy yigeze
abona. Uyu mugabo yavuze ko ku wa 14 Gashyantare 2023, ari bwo uyu muhanzi yari
gukorera igitaramo kuri iyi hoteli. Kandi ko nta masezerano yagiranye ya
Junior Giti.
Yavuze ko afite ubutumwa yagiye yandikirana na Junior
ari nabyo yashingiyeho ajya gutanga ikirego muri RIB.
Ati “Ibyo bintu bibaye byarayeho nkajya kumurega naba
mfite ikibazo njyewe ku ruhande rwanjye (Ibyo kuba yarasubijwe amafaranga).
Kugeza uyu munsi nta butumwa mfite bugaragaza ko nakiriye amafaranga avuye kwa
Junior Giti, cyereka niba barayanyujije mu zindi nzira.”
InyaRwanda ifite kopi igaragaza amafaranga yasubijwe
Jean Marie Vianney ndetse n’inyandiko igaragaza uruhushya rwa muganga rwahawe
Chriss Eazy.
Chriss Eazy yahamagajwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha
Junior Giti avuga ko basubije amafaranga bahawe yo kuririmba muri iki gitaramo, kandi banagaragaza ko Chriss Eazy yari arwaye
Junior Giti avuga ko mu minsi itatu ishize we na Chriss Eazy bagiye kuri RIB I Nyamirambo, bababwira ko nta nyandiko ihamagaza uyu muhanzi
'Repos Medicale' igaragaza ko Chriss Eazy yari arwaye igihe yagombaga kujya gutaramira Musanze
CHRISS EAZY AHERUTSE GUSHYIRA HANZE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO YE YISE ‘EDENI’
TANGA IGITECYEREZO