U Rwanda nirwo ruzakira imikino ihuza ibigo by'amashuri mu karere u Rwanda ruherereyemo, izwi nka FEASSA. Hari hashize imyaka itanu (5) iyi mikino ibereye mu Karere Musanze.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 13 Gashyantare
2023, nibwo ishyirahamwe ry'imikino mu mashuri FRSS ryashyize hanze itangazo
rigaragaza ko bazakira imikino ya FEASSA ikunze kugaragaramo impano zitandukanye
mu mikino inyuranye.
Iyi mikino ihuza ibigo by'amashuri mu karere u Rwanda
ruherereyemo, iba ngaruka mwaka ndetse ikitabirwa n'ibigo byitwaye neza mu
bihugu byabo mu mikino itandukanye.
U Rwanda rugiye kongera kwakira iyi mikino nyuma
y'iyabereye i Musanze mu 2018. Umwaka ushize, iyi mikino yabereye mu gihugu cya
Tanzania u Rwanda rukaba rwaritwaye neza mu mikino ya Handball.
U Rwanda rwemejwe nk'uruzakira iyi mikino, nyuma yaho
mu cyumweru gishize habaye amatora y'umuyobozi mushya wa Federasiyo y'imikino
mu mashuri (FRSS), aho Karemangingo Luke ariwe watowe.
Karemangingo yatowe ku majwi 34 kuri 35 yatoraga. Jean
d'Amour Majyambere usanzwe ari umuyobozi w'ishuri rya Ecole Ste Berndette de
Kamonyi atorwa nka Perezida wungirije. Ernest Sibomana usanzwe ari umuyobozi
w'ishuri rya ES Kiyanza, yatorewe kuba Perezida wa kabiri wungirije.
Mu kiganiro cye cya mbere n'itangazamakuru,
Karemangingo yatangaje ko yishimiye inshingano ahawe ndetse yemeza ko asanzwe
abikora ahubwo ubu agiye kurushaho.
Yagize ati "Nishimiye inshingano mpawe, kuko
n'ubusanzwe nk'umurezi biri mu nshingano zanjye. Icyo nsezeranya abanyeshuri,
ababyeyi n'igihugu, ni uko nzakora inshingano zanjye neza, cyane cyane tugamije
ko siporo igira imbaraga zidasanzwe."
Karemangingo abajijwe kucyo agiye gukora byihutirwa,
yavuze ko agiye kongera imbaraga ku gushaka impano z'abana bakiri bato.
"Tugiye gukora akazi ku rwego rw'igihugu, dushake
abana bafite impano, ndetse kuburyo hazaba hari uburyo bworoshye bwo
kubageraho. Tugomba gushaka ibibuga abana bakiniraho, kuko ntiwashaka umusaruro
mu bana badafite aho gukinira."
Iyi mikino imara iminsi icumi, izatangira tariki 17 kugera 27 Kanama 2023
Iyi mikino yitabirwa n'ibihugu birimo; u Rwanda u Burundi, Kenya, Tanzania, Uganda, na Sudan Y'Epfo
Karemangingo aherutse gutangaza ko agiye gushyira imbaraga mu kuzamura imikino yo mu mashuri
TANGA IGITECYEREZO