Nsengiyumva Bernard umwe mu bakinnyi b'igare bakoze amateka mu Rwanda, ni umwe mu bakinnye Tour du Rwanda ya mbere ahagana mu 1988, ariko aza kuyegukana bwa mbere mu mwaka wa 2001.
Harabura iminsi 9 hagatangira isiganwa rya Tour du Rwanda rizaba rigiye kuba ku nshuro ya 15 kuva rigizwe mpuzamahanga. Iri isiganwa ryatangiye bwa mbere mu 1988 [hashize imyaka 35] aho Nsengiyumva Bernard yari umwe mu bakinnyi baryitabiriye bwa mbere.
Nsengiyumva Bernard yavutse mu 1952, avukira mu murenge wa Kibangu, mu karere ka Muhanga. Ku myaka 27, ni bwo yatangiye umukino w'amagare atangaza ko igare yakoresheje bwa mbere yariguze amafaranga igihumbi cy'amanyarwanda (1,000 Frw).
Ati: "Ntangira umukino w'igare, nahereye ku igare rya pineball nari naguze igihumbi.
Icyo gihe narikinishije isiganwa rya Tour de L'Est ryavaga i Kigali rikagera i
Kibungo, gusa mbona ko igare nari mfite ritagezweho ngura igare
ry'ibihumbi."
Icyo
gihe Tour du Rwanda yakomeje gukinwa kugera mu 1990, igaruka mu 2001.
Tour du Rwanda ya 2001
Nsengiyumva
Bernard avuga ko Tour du Rwanda ya 2001 yabaye afite imyaka 49, ariko yari
yarayiteguye cyane ari byo byatumye ayegukana. "Tour du Rwanda ya 2001,
nari narayiteguye neza kuko nayiteguye imyaka 2. Nakoze imyitozo iri hejuru kandi
nagiye kuyijyamo mfite igare ryiza. Icyo gihe Tour du Rwanda nayegukanye ndusha
iminota myinsi Mugabo wari ukurikiye."
Nsengiyumva
Bernard ubu ni umuturage utunzwe n'ubuhinzi, wishimira kuba igare ryaramufashije kurihirira amashuri abana 8 yabyaye, bose bakiga bakarangiza.
TANGA IGITECYEREZO