RURA
Kigali

Ni Intwari ikomeye: Ubuhamya bwa Mukarugero na Bazamurange babanye na Félicité Niyitegeka mu bihe bigoye–AMAFOTO

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:2/02/2023 7:10
0


Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu buri kumwe na Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Habitegeko François, bwasuye inzu yabagamo Intwari y’u Rwanda akaba n'Umubikira, Félicité Niyitegeka, ahatangiwe n’ubuhamya na bamwe mu babyeyi babiri babanye nawe mu bihe bikomeye.



Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 01 Gashyantare 2023. Mu butumwa bwa Bazamurange Janvierre, yagaragaje ko Felicite yari umubyeyi ndetse agakunda n’Imana mu buryo budsanzwe.

Yagize ati: ”Felecite nari nsanzwe muzi duhurira ku Kiliziya kuko twese twabaga tuje gusenga. Ntabwo nari muzi pe, tariki 7 ubwo Jenoside yari itangiye, twatangiye kwihisha mu mazu atandukanye kugeza tariki ya 8 aho byari bimaze gukomera cyane.

Umutima wanjye umbwira ko twajya kuri St Pierre kuko ari ho twari tuzi ko twakirira. Muri make ni inzira ndende, twarakomeje kugenda, kugeza tugeze hano aho Felecite yari atuye ari ho hano".

Arakomeza ati "Aho twageraga hose, abantu batwirukagaho ngo tuje kubicisha, ariko tukigera aha njye n’umugabo wanjye, twarakomanze, Felicite arafungura aratwakira neza cyane, atwakirana urukundo ku buryo nanjye namwigiyeho kugira urukundo n’urugwiro.

Twabaye hano njye mfite ubwoba, arangije anshakira imyambaro ndayambara, araducumbikira anahangayikishwa n’uko abana bacu bazatugeraho kuko tutari turi kumwe.Felecita yaradufashije cyane.

Felicite ni intwari idasanzwe kugeza ubu, yagaragaje urukundo rw’Imana n’urw'abantu atavanguye, atitaye ku wo atazi n’uwo azi. Yashize ubwoba abandi batashoboye gushira. Yari umunyakuri pe kuko nk’icyo gihe yibazaga impamvu ibintu nk’ibyo byabagaho. Yagiraga urukundo n’impuhwe kandi nanjye nabimwigiyeho”.


Mukarugero Marie Claire yashimangiye ibya mugenzi we asaba abantu gukomeza kugira urukundo no guharanira kuba intwari kuko Felicite "yabituraze". Yagize ati: ”Njye nemeye gupfana n’abantu Imana yamuhaye nk’uko yabivugaga".

"Yari yiteguye gupfa nk’uko yabivugaga. Yanze ubufasha bwinshi bwagombaga gutuma adusiga hamwe n’impunzi zamuhungiragaho. Ndibuka amagambo yose yatubwiye kandi yose ni ubutumwa bukomeye kugeza ubu”.

Umubikira Felicite wemeye guhara amagaraye ku bwo gufasha no gushaka gutabara abari mu kaga, yakoze imirimo itandukanye yo kwigisha, kurera, gucunga umutungo no gufasha abatishoboye.

Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yabaye Felicite ari mu mujyi wa Gisenyi aho yiciwe azira ko yarwanye ku Batutsi bihishe mu kigo yari ashinzwe kuyobora cya Centre Saint Pierre.


Yemeye gupfana n’abamuhungiyeho, yanga guhunga kandi yari abonye ubufasha bwa musaze we wari umusirikare wari umwemereye ubufasha bw’abasirikare bo kumuherekeza, ariko akamuhakanira amubwira ko aho gusiga abamuhungiyeho, yemeye gupfana nabo. 

Kubera urukundo rwamuranze n’ibikorwa by’ingirakamaro kuri bose, ni umwe mu Intwari z'u Rwanda zizirikanwa buri mwaka tariki 01 Gashyantare.


"Ubutwari mu banyarwanda agaciro kacu".

Intwari Félicité Niyitegeka

Yavukiye i Vumbi mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo mu wa 1934. Ni mwene Sekabwa Simoni na Nyirampabuka Angelina. 

Yishwe ku wa 21 Mata 1994, mu gihe cya Jenoside kubera ko yanze kwitandukanya n’abo yari yahaye ubuhungiro hamwe na bagenzi be bari muri Centre Saint Pierre ku Gisenyi. Musaza we Colonel Nzungize yari yamutumyeho ngo asezerere izo mpunzi maze ave muri icyo Kigo agisigemo ba nyagupfa.

Ni byo yanze mu ibaruwa yuzuye urukundo n’ubutwari yandikiye uwo musaze we. Mu mibereho ye, Niyitegeka Félicité yerekanye bwa butwari bwa buri munsi mu mirimo umuntu aba ashinzwe, haba mu byerekeye kwigisha no kurera, mu gucunga umutungo w’ibigo yakozemo, haba mu kuyobora abinjiraga mu muryango w’abafasha b’ubutumwa no gufasha abatishoboye.

Ibyo byose yabigiranye ubushobozi bwinshi bagenzi be bakabimwubahira kandi bakabimukundira. Kuba intangarugero yari yarabigize umuco, nicyo cyamufashije mu kwemera kwitangira abari baramugannye ahitamo kwicwa aho kugwa mu ngengabitekerezo y’ivanguramoko.


Ababanye n'Intwari Felicite batanze ubuhamya bw'ibihe bikomeye babanyemo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND