RFL
Kigali

Jerry Allen; Umunyarwenya w’umunyamerika utunze Miliyari 950 Frw

Yanditswe na: Muramira Racheal
Taliki:28/01/2023 18:39
0


Jerome Allen Seinfeld ni umunyamerika w’umunyarwenya , umukinnyi wa filime ndetse n’Umwanditsi w’ibitabo. Yamenyekanye cyane mu banyarwenya b’abanyamerika akaba afite ubutunzi butagira akagero yakuye mu mwuga we wamutunze akiri muto.



Jerry yavutse kuya 29 Mata 1954 i Booklyn muri New York (U.S). Yize muri Oswego College mu Majyaruguru ya New York ariko yimurirwa muri Queens College asubira i New York. Ageze ku ishuri, yatangiye gukina urwenya, aba umunyarwenya ukunzwe cyane ndetse aho yigaga yari ashyigikiwe mu kuzamura impano ye.


Igihe Jerry yigaga muri Queen's College, yitabiraga ibitaramo byo gusetsa hafi ya NYC. Mu 1981, Jerry yagaragaye mu gitaramo akina n’uwitwa Johnny Carson bashimisha abantu, bituma yitabwaho nk'umukinnyi mpuzamahanga nk'uko byatangajwe na CNBC.

Jerry yakomeje kwagura impano ye aza guhura n’uwitwa Larry David wari umukinnyi wa filime ndetse akaba n’umwanditsi batangira gukorana bashinga urubuga rwiswe Sainfeld bakajya bacishaho ibihangano byabo.

Jerry na David abakinnyi ba filime bakaba n'abanyarwenya

Jerry yashakanye n'umugore we Jesca usanzwe ari umwanditsi w'ibitabo byibanda ku mirire. Babyaranye abana batatu ndetse nyuma yo kuba umuryango wishimye barazamuranye bagera kuri byinshi.


Mu 1989 Jerry na David bateguye igitaramo cyo kumurika ibihangano byabo bakoze. David niwe wari umwanditsi akaba ari we watunganyaga amashusho n’amajwi y’iyo mikino yari yateguwe


Muri rusange, uruhererekane rwa filime rwakozwe ni 180 (180 episodes) byakozwe mu bice 9 (Seasons9). Yabinjirije Miliyari 4 z'amadolari. Jerry yinjije amadorari 100.000 mu gice (season) ya mbere naho mu bice 9 (9 seasons), yinjije miliyoni imwe kuri buri gice.

Jerry ni umucuruzi wa peteroli kandi bivugwa ko afite icyegeranyo cy’imodoka gifite agaciro ka miliyoni 100 z'amadolari, harimo n’imodoka zigezweho. Afite umutungo w'ubutaka bungana na hegitari 12 ufite agaciro kari hagati ya miliyoni 70 na miliyoni 100, mu gihe yinjiza miliyoni 20 kugeza kuri miliyoni 50 ku mwaka, ahanini bitewe no gukora cyane kwe.


Netflix yishyuye Jerry miliyoni 20 z'amadolari muri 2020 kubera uburenganzira bwihariye kuri comedi ye idasanzwe yiswe "Amasaha 23 yo Kwica".

Jerry Seinfeld afite ubutunzi bungana Miliyoni 950 z'amadolari muri 2023, ni umwe mu bakinnyi bakunzwe cyane muri Amerika kandi akaba ari uwa mbere mu gusetsa.

Bombi bakize bidasanzwe kubera ubuhanga bwabo bwo gusetsa, ariko Jerry Seinfeld akize cyane kurusha Larry David.

Larry David yahuye n’umunyarwenya Jerry Seinfeld mu 1976, maze bidatinze bombi batangira gukorana.

Jerry uretse ubwo butunzi afite, afite byinshi yungutse mu mwuga we harimo amazu, igarage y'imodoka ndetse acuruza n'imodoka zihagaze agaciro kanini k'amafaranga.


Imodoka za Jerry zigurishwa kandi zigurwa n'abakire cyane


Imwe mu mazu menshi Jerry afite kandi ahenze






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND