Ikinyobwa cya Heineken kidasembuye giherutse gushyirwa hanze n'uruganda rwa Bralirwa, kimaze kuba igisubizo ndetse n'amahitamo ku batari bake.
Umunsi umwe ubuyobozi bw'uruganda rwa Bralirwa bwarabyutse bugira buti "Ubu umukunzi wa Heineken isanzwe agize amahitamo yo kunywa isembuye cyangwa akaba yahitamo kunywa idasembye bitewe n'icyo ashaka."
Ni muri urwo rwego Bralirwa yatangiye kwenga inzoga idasembuye ya Heineken® 0.0' iri kwirahirwa na benshi. Ni inzoga ifite icyanga n'uburyohe nk'ubwa Heineken isanzwe, ariko yo ikaba idasindisha kuko ikorwa ikagera ku isoko nta musemburo ifite.
Icyo wamenya ni uko Heineken® 0.0 itaje gusimbura Heineken isanzwe, ahubwo ni ubundi buryo bwatekerejwe ku bantu batajya banywa ibisindisha cyangwa abadashaka kunywa inzoga zisindisha kubera impamvu zitandukanye yaba iz'akazi, imyemerere n'izindi.
Usibye icyanga ifite, amaso ayikunda akiyibona
Ubwo Bralirwa yashyiraga hanze iyi nzoga mu Ukuboza umwaka ushize, abanyarwanda benshi ntabwo bumvaga ukuntu Heineken® 0.0 yitwa inzoga kandi ikaba idasindisha.
Nawe uri gusoma iyi nkuru niba utaranywa kuri iyi nzoga ntabwo wabyiyumvisha, kugera ubwo wafata aga Kaneti kamwe ukagafungura ukakanywa, ubundi ukumva icyanga cy'inzoga ariko izira gusindisha. Ni inzoga uzishimira cyane unashimire Bralirwa yayizaniye abaturarwanda.
Ni inzoga ifite icyanga nka Heineken isanzwe, ukaba wayinywa igihe icyo ari cyo cyose cy'umunsi kandi ntikugireho ingaruka na cyane ko idasindisha. Abayisogongeyeho bari kuyivuga imyato kuko ibafasha kwishimira Heineken igihe cyose bashaka.
Somaho usabane, inzoka yakire inzoga itagira umusemburo
Heineken® 0.0 ni inzoga itamena umutwe, ndetse ikaba inzoga iryoshya ibiganiro hagati y'umuntu unywa agasembuye ndetse n'umuntu utarebaho. Umwe mu banyamakuru bacu bayisogongeyeho yagize ati "Iyi nzoga ni igisubizo ku bantu bakunda kunywa inzoga ariko ntibakunde gusinda".
Akarusho kandi ndetse ikaba impamvu yatumye iyi nzoga ikorwa, ni uko mu gihe ufite ikinyabiziga ukaba udashaka kunywa ibisindisha, iyi nzoga ya Heineken® 0.0 urayinywa igitaramo kigatinda, wakenera gutaha ugafata imodoka yawe mu mutuzo kandi ukagerayo amahoro.
Ku mafaranga y’u Rwanda 1500 gusa wanywa Heineken 0.0 wibereye i Kayonza, ugataha i Kigali utabangamiye inzego z'umutekano wo mu muhanda
Umuntu wanyweye Heineken 0.0 mu mubiri we nta arukoro y'inzoga iba irimo
Heineken 0.0 yabaye inshuti ya bose igihe cyose, aho ariho hose
Tuguhitiyemo iyi nzoga!
TANGA IGITECYEREZO