Umunyamideli Lori Harvey yahakanye ibihuha by’uko yakundanye n'umuraperi P Diddy n'umuhungu we Justin Combs, mu myaka ine ishize.
Mu kiganiro yagiranye n'umunyamakuru Adrienne Bailon kuri E News, Lori Harvey yabajijwe bimwe mu bitekerezo bitari ukuri abantu bamugizeho mu myaka yashize, maze ahitamo kugaruka kuri kimwe cyihariye n’ubwo atigeze avugamo amazina.
Lori Harvey yahakanye ibyo gukundana na P Diddy n'umuhungu we Justin Combs muri 2019
Lori yatangiye agira ati "Birasekeje cyane, kubera ko ncecetse cyane, hari inkuru nyinshi zigenda zimpimbirwa." Yakomeje agira ati "Nabonye inkuru zivuga ko nkundana byuzuye n'umuntu, kandi dufitanye umubano uhamye, ariko mbonye uwo muntu, ndibaza nti 'Mu by'ukuri ni ubwa mbere mubonye.' "
Yakomeje agira ati "Numvise ko nakundanye n'umuhungu na Se - ariko rwose ntabwo ari ukuri. Kandi nigeze kumva ko nkundana n’abo duhuje igitsina, urabyumva rero ko havugwa ibintu byinshi bitandukanye.”
Lori yagaragaye muri 2019 agendana agatoki ku kandi n'umuraperi P Diddy, harimo aho bagaragaye mu Butaliyani bari kumwe n'abana ba Diddy n'ababyeyi ba Lori, Steve na Marjorie Harvey.
Lori Harvey yagaragaye yishimanye na P Diddy mu byiswe urukundo muri 2019
N’ubwo nta gihamya ko yakundanye n'umuhungu wa Diddy, Justin Combs, TMZ yatangaje amakuru y'uko yakundanye n'uyu musore w'imyaka 29 mbere yo gukundana na Se.
Lori Harvey watandukanye n'umukinnyi wa Filime Michael B. Jordan ndetse akemeza ko amerewe neza nyuma ye, yagaragaye agatoki ku kandi na Damson Idris mu mafoto yasangijwe ku rubuga rwa Instagram ku munsi w'isabukuru ye y'imyaka 26.
TANGA IGITECYEREZO