Kigali

Kajala Frida ari mu bihe byiza n’umunyamakuru nyuma ya Harmonize-AMAFOTO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:14/01/2023 21:23
0


Umukinnyi wa filimi Kajala Frida uherutse gutandukana na Harmonize, ari mu byishimo n’umunyamakuru Hamisi B Mandi uzwi nka B Dozen.



Nyuma yuko mu mpera z’Ukuboza 2022 Kajala yasutse amarira agaragaza kwicuza kuba yarongeye kwizera Harmonize, kuri ubu ibitwenge ni byose aho yagaragaye ari mu byishimo n'umwe mu banyamakuru bakomeye muri Tanzania.

Mu mafoto aherekejwe n’ubutumwa yasangije abamukurikira, yagize ati: ”Ibyishimo si ukubona ibyo ushaka byose ahubwo ni ukwishimira ibyo ufite, B  Dozen ndakwishyuye.”

Umubano w'aba bombi ntabwo haramenyekana icyo uhatse niba yaba ari we mukunzi mushya cyangwa ari ubucuti gusa.

Mu busanzwe B Dozen cyangwa B12 yitwa Hamisi Burhani. Ni umunyamakuru w’icyamamare muri Tanzania unafite kompanyi y'itangazamakuru, akaba yaragiye ahabwa ibihembo bitandukanye.

Mu mwaka wa 2013 yashyizwe ku rutonde rw’abanyamakuru bakomeye kuri radiyo muri Africa.

Afite inzu ikora imyambaro izwi nka Born to Shine yambitse abahanzi barimo Akon, Terrance J, Diamond Platnumz, Davido, Vanessa Mdee, Alikiba na Wizkid.

Umunyamakuru B Dozen wagaragaye mu munezero na Frida KajalaFrida Kajala mu mwambaro wo ku mazi atwawe na B Dozen 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND