Umukinnyi wa filimi Kajala Frida uherutse gutandukana na Harmonize, ari mu byishimo n’umunyamakuru Hamisi B Mandi uzwi nka B Dozen.
Nyuma yuko mu mpera z’Ukuboza 2022 Kajala yasutse amarira agaragaza kwicuza kuba yarongeye kwizera Harmonize, kuri ubu ibitwenge ni byose aho yagaragaye ari mu byishimo n'umwe mu banyamakuru bakomeye muri Tanzania.
Mu mafoto
aherekejwe n’ubutumwa yasangije abamukurikira, yagize ati: ”Ibyishimo si ukubona
ibyo ushaka byose ahubwo ni ukwishimira ibyo ufite, B Dozen ndakwishyuye.”
Umubano w'aba
bombi ntabwo haramenyekana icyo uhatse niba yaba ari we mukunzi mushya cyangwa
ari ubucuti gusa.
Mu busanzwe B
Dozen cyangwa B12 yitwa Hamisi Burhani. Ni umunyamakuru w’icyamamare muri
Tanzania unafite kompanyi y'itangazamakuru, akaba yaragiye ahabwa ibihembo
bitandukanye.
Mu mwaka wa 2013
yashyizwe ku rutonde rw’abanyamakuru bakomeye kuri radiyo muri Africa.
Afite inzu ikora imyambaro izwi nka Born to Shine yambitse abahanzi barimo Akon, Terrance J, Diamond Platnumz, Davido, Vanessa Mdee, Alikiba na Wizkid.
Umunyamakuru B Dozen wagaragaye mu munezero na Frida Kajala
Frida Kajala mu mwambaro wo ku mazi atwawe na B Dozen
TANGA IGITECYEREZO