Umukinnyi w’ikipe yo muri Suede n’ikipe y’igihugu Amavubi, Yannick Mukunzi yasezeranye kubana akaramata na Iribagiza Joy, ibintu byanejeje umugore we mu buryo bukomeye.
Mu busanzwe Yannick Mukunzi yasezeranye mu mategeko na Iribagiza Joy bafitanye abana babiri hari muwa 2019. Gusa mu mpera z’icyumweru gishize muri Heaven Garden ku i Rebero bahakoreye ibirori gakondo aho Mukunzi yasabye Iribagiza.
Banahasezeraniye kubana imbere y’Imana n’abantu mu birori byahagurukije ibyamamare yaba mu mikino no myidagaduro nka Shaddyboo wanaherekeje umugeni, kimwe n’abandi barimo Kate Gustave, Rutanga Eric, Ntwali Fiacre nabo bari babucyereye.
Kuri ubu ibyishimo ni byose muri uyu muryango by’umwihariko kuri Joy byarenze agashimira Imana agahamya ko azabana iteka na Mukunzi. Joy yagize ati: ”Twiyemeje kubana iteka n’iteka. Imana n’umuryango bahaye umugisha urukundo n’urushako rwacu.”
InyaRwanda yifuje kubagezaho mu buryo bw'amafoto bimwe mu
bihe byaranze ibi birori byabaye kuwa 08 Mutarama 2023 bya Yannick Mukunzi n’umugore
we.
Yannick Mukunzi yamamaye mu makipe atandukanye arimo APR FC na Rayon Sports, kuri ubu akinira Sandyikens IF yo mu cyiciro cya gatatu muri Suede.
TANGA IGITECYEREZO