Umuraperi Bruce The 1St yashyize ahagaragara Extended Play (EP) ye ya mbere yise “Sad Boys” nyuma yo gukorwa ku mutima n’ubuzima bubi abana bo ku muhanda banyuramo, no kugaragaza ko yinjiye mu muziki azi icyo ashaka.
Bruce yabwiye InyaRwanda ko igitekerezo cyo gukora iyi
EP yari akimaranye igihe, kuko yumvaga ashaka gusoza umwaka yiyeretse abantu
akabumvisha ubuhanga bwe n’umwihariko afite mu muziki.
Uyu muraperi yavuze ko mu gihe yatekerezaga kuyikora n’uko
igomba kuba imeze, yabonye amashusho ya bamwe mu bana bo ku muhanda basaba
ubufasha bimukora ku mutima.
Uretse kubabona binyuze mu mashusho hari n’abo yagiye
abona mu mihanda itandukanye yanyuzemo mu Mujyi wa Kigali, basabiriza.
Avuga ko aha ariho yakuye igitekerezo cyo kwita iyi EP
‘Sad Boys’ mu kumvikanisha ububabare bw’abana bo ku muhanda.
Akomeza ati “Nibwo nifuje ko EP yanjye nayita ‘Sad
Boys’ nkaririmbamo ubuzima bw’abo bana.”
Bruce avuga ko kubera ko nta bushobozi yari afite bwo
gufasha aba bana yahisemo kubatura iyi EP akayibitirira.
Avuga ati “Kuko nta bushobozi nari mfite bwo kubafasha
nabitiriye EP yanjye nkora n’indirimbo ivuga ku buzima bwabo nibwo bufasha (ubufasha) nari
mfite bwo kubaha. Aho niho “Sad Boys” byaturutse niwumva neza indirimbo bita ‘Sad
Boys’ urumvamo amajwi y’abo bana.”
Iyi EP y’uyu musore kandi iriho indirimbo imwe
ihimbaza Imana yise “Hallelujah”. Yavuze ko yatekereje kuyikora mu rwego rwo
guhuza uyu muziki bita ‘uw’ibirara nkawuhuza n’umuziki w’indirimbo zihimbaza
Imana’.
Bruce avuga kandi ko iyi ndirimbo ifatiye ku ishimwe
afite ku Mana. Ati “Numvaga kuri EP yanjye ‘Sad boys’ hagomba kuzaho gospel
kuko nabo bana nashakaga kuvugira nabo bemera Imana kandi n’iyo ibabeshejeho
yonyine.”
Kuri iyi EP kandi hariho indirimbo ‘Kumihanda’ yakoranye
na Juno Kizigenza. Bruce asobanura ko asanzwe ari inshuti na Juno, kandi buri
umwe akunda ibihangano by’undi byagejeje ku gukorana iyi ndirimbo iri mu zigize
EP.
Hejuru y’ibyo, Bruce avuga ko Juno Kizigenza ari umwe ‘mu
bahanzi duhuza cyane ku buryo aba azi n’indirimbo zanjye zitarasohoka’.
Akomeza ati “Namubwiye ko nshaka gukora Ep nawe
akazamfashaho ntagutinda. Twahise tujya kwa kina Beat (Producer) indirimbo
turayikora ariyo ‘kumihanda’.”
Afiteho indirimbo kandi yitwa ‘What’ y’umuraperi Riderman
umaze imyaka irenga 15 atanga ibyishimo ku bakunzi be.
Bruce asobanura ko Riderman ari umuhanzi yakuze
akunda kandi n’ubu ni umufana we cyane.
Yavuze ko Riderman bahuriye kuri studio ‘Ibisumizi’
amwumvisha umushinga w’iyi ndirimbo bakoranye ariko icyo gihe yari
itararangira.
Riderman yafashe umwanya wo kuyumva arayikunda,
hanyuma isigara muri studio ‘Ibisumizi’ mu gihe cy’iminsi ibiri yongeye
kuyisubiza Bruce yarangiye.
Bruce avuga ko n’ubwo yabashije gushyira hanze iyi EP
kari akazi katoroshye nk’umuhanzi wifasha buri kimwe mu muziki we.
Mu bandi bahanzi bakoranye kuri iyi EP barimo Kenny K
Shot na Kivumbi afata nk’abavandimwe be. Abasobanura nk’abahanzi b’abahanga
buri wese yakwifuza gukorana.
Bruce ashima buri wese warambitse ikiganza kuri EP ye
barimo aba Producer, abamugiriye inama n’abandi. Agasaba Abanyarwanda kuyiha umwanya
wo kuyumva.
Ati “Ndasaba n’abanyarwanda kuyiha umwanya kuko ni Ep
irimo ubutumwa bukenewe iyi minsi.”
Bruce The 1St yashyize ahagaragara Extended Play ye ya mbere yise ‘Sad Boys’
Bruce yavuze ko yari afite intego yo kurangiza 2022
yumvikanishije ubushobozi bwe mu muziki
Bruce yavuze ko ubuzima bubi bw’abana bo ku muhanda
bwabaye imvano y’iyi EP yasohoye
Bruce yashimye Riderman, Juno Kizigenza, Kenny K Shot, Kivumbi n’abandi bakoranye kuri EP
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘KUMIHANDA’ YA BRUCE NA JUNO KIZIGENZA
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘WHAT’ YA RIDERMAN NA BRUCE
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘SAD BOYS’ YA KIVUMBI KING, KENNY K SHOT NA BRUCE
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘HALLELUJAH' YA BRUCE
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘SELF MADE’ YA BRUCE
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘MBWIRA’ YA BRUCE
TANGA IGITECYEREZO