RFL
Kigali

MU MAFOTO 50: Uburanga bwa Miss Phoebe wahawe imodoka n'umukunzi we nyuma y’iduka ry’imyenda

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:21/12/2022 14:28
0


Uwamahoro Phoebe uri mu bakobwa b'uburanga banyuze mu irushanwa rya Miss Rwanda yahawe impano y’imodoka n’umukunzi we bamaze igihe bacuditse nyuma y’uko yinjiye byeruye mu bushabitsi bw’imyenda.



Uyu mukobwa udasiba gusangiza uburanga bwe n’ikimero cye abakurikira imbuga nkoranyambaga, aherutse gutangiza ‘Phoebe Clothing’ nk’imyambaro ye bihwihwiswa ko nayo yari impano y’umukunzi we.

Mu mashusho yasangije abamukurikira kuri konti ye ya Instagram, yerekanye imodoka yahawe nk’impano ya Noheri, n’umukunzi we bari kumwe muri Uganda cyane ko nawe ari ho atuye.

Uwamahoro Phoebe wari witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2019 icyakora akavamo nta kamba yegukanye, yaje kwimukira muri Uganda aho asigaye akorera ubushabitsi bujyanye no gucuruza imyenda n’ibindi.

Mu mpera za 2021 hari hadutse amakuru yavugaga ko Uwamahoro akundana na Rammy Galis wamamaye cyane muri Tanzania nk’umukinnyi wa filime, icyakora inkuru z’urukundo rwabo ntabwo zarambye.

Uyu ni we wahuje Rammy na nyakwigendera Steven Kanumba bakinana agace gato ka filime kuko nyuma y’amezi make yahise yitaba Imana. Ubwo Kanumba yari amaze kwitaba Imana, Rammy yahawe amasezerano yo gukina mu mwanya we. Yakoze filime zirimo ‘Malaika’ yakunzwe cyane inamugira icyamamare.


Phoebe yahawe impano y'agaciro gakomeye

Mu 2014 ni bwo yakoze filime ye ya mbere ‘Snitch’ igaragaramo Irene Uwoya na Slim Ommary.

Mu 2015 nyuma yo kwegukana ibihembo bibiri muri ‘VOCHA’, Rammy yagaragaye muri filime y’urwenya Shausiku ya Jacob Steven.

Kuva mu 2016 Rammy yatangiye kwagura izina rye ku mugabane wa Afurika atangira kugaragara mu ma filime yo muri Nigeria, kugeza ubwo umwaka ushize yatoranyijwe gukina mu yitwa “Mission in Johannesburg” yo muri Afurika y’Epfo.

Phoebe winjiye mu by’imideli, ari mu byishimo byinshi nyuma yo guhabwa imodoka n'umukunzi we. Tugiye kukugezaho amwe mu mafoto ye akunda gukurura abatari bake ku mbuga nkoranyambaga bakanayifashisha bitewe n’uburanga n’ikimero cye gitangaje.


Uburanga bwe bukurura benshi



Imodoka yahawe iri mu bwoko bwa Jipe


Aba muri Uganda


Ikimero cye gikunda gutaramirwaho


Afite iduka yise Phoebe Clothing

Phoebe yinjiye mu bushabitsi












Uyu mukobwa yitabiriye Miss Rwanda












TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND