RURA
Kigali

Ari mu bwoko burenga 18,815! Uko amafaranga ya Cryptocurrencies ahagaze ku isoko

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:19/03/2025 20:01
0


Kugeza ku wa 19 Werurwe 2025, hari amafaranga arenga 18,815 y’ikorabuhanga (cryptocurrencies) nk’uko bigaragazwa CoinMarketCap, aho agaciro k’isoko ry’isi yose ry’ayo mafaranga y’ikorabuhanga rigeze kuri Tiriyoni $2.85.



Umunsi ku wundi havuka amafaranga menshi y’ikoranabuhanga yose ahuriye ku cyerekezo cyo kudakora ku ifaranga ahubwo ikoranabuhanga rikishyura ndetse rigakora byose.

Bitcoin (BTC) ifite agaciro k’isoko ka tiriyoni $1.66, bikaba bihwanye na 59.9% by’isoko ryose rya crypto bityo izindi zose zikagabana 31.1 by’isoko ryose ku Isi.

Nyamara n’ubwo hariho amafaranga menshi, hariho amwe mu mafaranga yihariye agaciro kenshi kurusha ayandi. Ayo ni nka;

1.    Bitcoin (BTC)

Agaciro k’isoko (Market Cap): Tiriyoni $1.65

Igiciro kuri coin imwe: $84,607.5347750025

Imigabane ku isoko ryose: 60.1792%

2.    Ethereum (ETH)

Agaciro k’isoko: Miliyari $235.31

Igiciro kuri coin imwe: $2,045.8035170149

Imigabane ku isoko ryose: 8.73%

3.    Tether (USDT)

Agaciro k’isoko: Miliyari $142.96

Igiciro kuri coin imwe: $0.9999726519

Imigabane ku isoko ryose: 5.30%

4.    XRP (XRP)

Agaciro k’isoko: Miliyari $127.78

Igiciro kuri coin imwe: $2.5659705582

Imigabane ku isoko ryose: 4.74%

5.    Binance Coin (BNB)

Agaciro k’isoko: Miliyari $79.29

kuri coin imwe: $609.9323621895

Imigabane ku isoko ryose: 2.94%

N’ubwo bihagaze gutya, ntabwo bikomeza kuba bimeze bityo kuko buri segonda biba bihindagurika. Uru rutonde rushingiye ku gaciro aya mafaranga afite ku isoko utabaze ifaranga rimwe rimwe uko rivunjishwa.


Uko amafaranga arutana ugendeye kuri martket share





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND