Mu mwaka wa 1966, igikombe cy’Isi cyibiwe mu Bwongereza gusa imbwa yitwa Pickles irakigaruza nyuma y’aho gitwarwa n’Ubwongereza butsinze Ubudage ku mukino wa nyuma.
Ku
wa 20 Werurwe 1966 mu mujyi wa Londres mu Bwongereza, igikombe cy’Isi kitwaga ‘Jules
Rimet Trophy’ cyibwe n’abajura bagikuye mu imurikagurisha ryarimo ribera muri
uyu mujyi.
Igikombe
cy’Isi cyari cyazanywe mu Bwongereza mbere y’irushanwa ry’Igikombe cy’Isi cya
1966, ariko cyibwe mu imurikagurisha ryabereye mu mujyi wa Londres. Icyo gihe,
abajura bashoboye kurenga abashinzwe umutekano bagitwara.
Nyuma
y’iminsi mike, umuntu wiyitaga "Jackson" yahamagaye ikigo cya The
Football Association (FA) gisanzwe gishinzwe umupira w’amaguru mu Bwongereza,
avuga ko afite igikombe hanyuma asaba ingurane y’amafaranga £15,000 kugira ngo
akigarure.
Polisi
yaje gufata uwacyekwagaho kukiba ariko barakibura hanyuma bakomeza gukorana n’inzego
z’umutekano zose ngo iki gikombe kiboneke.
Ku
wa 27 Werurwe 1966 (hashize iminsi 7 cyibwe), umuturage witwa David Corbett
yasohokanye imbwa ye yitwa Pickles kugira ngo ayitembereze hafi y’aho batuye mu
gace ka Beulah Hill, mu majyepfo ya Londres.
Iyo
mbwa yatangiye kwihuta cyane igana ku giti kiri hafi y’inzu. Corbett abonye ko
imbwa ye ikomeje gukurura igipfunyika cy’ikinyamakuru (newspaper wrapping)
cyari cyarashyizwe munsi y’icyo giti, yagiye kukireba asanga ni cya gikombe cy’Isi.
David
Corbett yahise ajyana icyo gikombe kuri polisi. Abashinzwe umutekano
baragisuzumye basanga ari icy’ukuri, maze gihita gisubizwa mu maboko ya The FA
kugira ngo kizashyikirizwe ikipe izatsinda irushanwa.
Nyuma
y’aho, David Corbett, yahawe £5,000 (ari hafi ya £100,000 mu mafaranga y’ubu)
hanyuma imbwa ye iba ikimenyabose inatumirwa mu birori byo kwishimira iki
gikombe bari batwaye.
Iki
gikombe cyatangiye gukinwa ku wa11 Nyakanga 1966 gisozwa gukinwa Ku wa 30
Nyakanga 1966 aho cyaje gutwarwa n’Ubwonegereza batsinze Ubudage ibitego 4-2 mu
mukino wabereye kuri Wembley Stadium.
Si
mu Bwongereza gusa igikombe cy’Isi cyibwe kuko mu mwaka wa 1983 igikombe cy’Isi
cyibiwe muri Brazil nticyongera kuboneka bituma FIFA ihindura igikombe cya Jules
Rimet kuri ubu ikaba ikora igikombe gishya kizwi nka FIFA World Cup Trophy aho
kuba Jules Rimet.
Igikombe cy'Isi cyari gifite agciro ka 3,000 Euros cyibwe kirinzwe
Pickles niyo yaje kuvumbura igikombe cy'Isi cyari cyahishwe ahantu ku giti
TANGA IGITECYEREZO