Ihere ijisho uburanga bwa Isimbi Brianna, umukobwa w’uburanga buhebuje watereswe na Jay Rwanda akigera muri Amerika ariko urwabo ntirurambe akikundira uwo yari asanganywe, ndetse yaranamwambitse impeta.
Isimbi ni umukobwa w’ikizungerezi ufite iherena ku zuru, muremure ushinguye, akaba yarigeze kwiharira amapaji ya mbere nyuma y’uko atwaye umutima w’umunyamideli ufatwa nka nimero ya mbere mu Rwanda, waherukaga kwambika impeta undi.
Isimbi yavuzwe cyane mu Rukundo na Jay Rwanda, ariko urwabo rugenda rushonga nk’isabune kugeza ubwo Jay Rwanda yongeye kwerekana uwo yakunze mu myaka ibiri ishize, ndetse aca amarenga yo kumugira umugore.
Uyu mukobwa wahoze mu rukundo na Jay Rwanda, akurikirwa n’abarenga 2000 kuri konti ye ya instagram. Iyo winjiye kuri konti ye usanganirwa n’amagambo agira ati: “Nakijijwe n’ubuntu kubwo kwizera.’’ Konti ya Isimbi iyo amaze kukwemerera nibwo wemerewe kureba amafoto ye gusa.
Isimbi ni umwe mu bakobwa beza bagezweho
Mu busanzwe Isimbi atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho na Jay Rwanda asanzwe atuye, urukundo rwabo rukaba rwaramenyekanye cyane ubwo ku isabukuru ya Jay Rwanda birekuraga bakerekana ko bakundana, mu mafoto n’amashusho basangije abantu.
Isimbi yavuzwe mu rukundo na Jay Rwanda
Isimbi atuye ibwotamasimbi
Isimbi ubwo yarangizaga amashuri
Jay Rwanda na Isimbi bakanyujijeho
Rimwe na rimwe amajoro y'urukundo rwabo ntiyabaga asanzwe
TANGA IGITECYEREZO