Kigali

Diddy mu rukundo n'inkumi nshya nyuma yo kwibaruka umwana na Dana Tran

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:14/12/2022 9:13
0


Umuraperi Diddy yongeye kurikoroza nyuma yo kugaragara ari kumwe n'inkumi nshya bari mu rukundo, nyuma y'iminsi micye abyaranye umwana w'umukobwa na Dana Tran.



Sean Combs uzwi ku mazina menshi arimo Love, Diddy, P.Diddy umaze iminsi agarukwaho cyane nyuma y’aho atangarije ko yibarukanye umwana w'umukobwa n'uwitwa Dana Tran ndetse bigatungurana, dore ko asanzwe azwiho kuba akundana n'umuraperikazi Yung Miami wo mu itsinda rya City Girls.

Nyuma ya Yung Miami na Dana Tran baherutse kwibarukana, Diddy ari mu rukundo na Shawntya Joseph.

Nyuma y'aya makuru ya Diddy wibarutse umwana wa 6 akamubyarana n’utari umukunzi we bigatuma benshi bamunenga, kuri ubu Diddy yongeye kurikoroza nyuma y’aho agaragaye ari kumwe n'inkumi nshya bari mu rukundo. Uyu muraperi akaba n'umuherwe yagaragaye agirana ibihe byiza n'umunyamidelikazi witwa Shawntya Joseph.

Diddy yagaragaye aganira mu muhanda n'umukunzi we mushya Shawntya Joseph.

Ikiganza mu kindi, Diddy na Shawntya Joseph batemberanye New York.

TMZ yatangaje ko Diddy na Shawntya Joseph banyuze mu mihanda ya New York bishimanye, nyuma y’aho bari bavuye muri resitora gusangira ibya n'ijoro (Dinner). TMZ ikomeza ivuga ko iby'urukundo rwa Diddy na Shawntya byatangiye mu kwezi k’Ukwakira, gusa bikaguma ari ibanga kugeza ubu biyerekanye ku mugaragaro.

Diddy wabonye umukunzi mushya amaze iminsi micye yibarutse umwana w'umukobwa yabyaranye na Dana Tran.

Diddy ugaragaye ari kumwe n'umukunzi we mushya akomeje gutangaza benshi bamwibazaho byinshi, bijyanye n'uburyo ashobora kuba ari gukundana n'abakobwa barenze batatu icyarimwe ndetse akanarenzaho no kubyarana na Dana Tran byavugwaga ko bakundanye cyera.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND