Ikipe ya Rayon Sports igiye gusubirana imodoka yayo yaguze muri 2019 nyuma yuko yari imaze imyaka ine idakora bijyanye nuko iyi kipe yari yarananiwe kwishyura amafaranga yasigaye ngo iyegukane burundu.
Muri Gicurasi 2019 ni bwo Rayon Sports yagiranye amasezerano na Akagera Business Group yo kugura imodoka yo mu bwoko bwa 'Foton AUV' ifite agaciro ka Miliyoni 100 Frw izajya itwara abakinnyi.
Icyo gihe impande zombi zumvikanye ko iyi kipe ihita yishura Miliyoni 16 Frw, Radiant yari umuterankunga wayo ikishyura Miliyoni 36 Frw naho andi n'ubundi akishyurwa n'iyi kipe.
Rayon Sports ntabwo yubahirije ibyari bikubiye muri aya masezerano bituma muri Nyakanga 2019, Akagera Business Group iyisubirana ariko nyuma iza kuyisubiza.
Murera byakomeje kuyinanira kwishyura amafaranga yari yumvikanweho buri kwezi bituma muri Kanama 2020 ifatirwa burundu.
Nyuma y'imyaka ine, kuri ubu iyi modoka igiye gusubizwa ikipe ya Rayon Sports ndetse iri gukorwa dore ko hari ibikoresho byayo byari byarangiritse bitewe nuko yari imaze igihe kinini idakoreshwa.
Amakuru avuga ko Muvunnyi Paul uheruka gutorerwa kuyobora Urwego rw'ikirenga rwa Rayon Sports ari we wabonanye n'abayobozi bo muri Akagera Business Group bakemeranya ko iyi kipe igomba kwishyura amafaranga angana na miliyoni 55 Frw zari zisigaye ubundi igasubizwa imodoka yayo.
Biteganyijwe ko iyi modoka ifite ubushobozi bwo gutwara abantu 53, Rayon Sports izayikoresha ku mukino na APR FC uzaba taliki ya 7 mu kwezi gutaha kwa 12.
Imodoka ya Rayon Sports ikomeje kwitabwaho kugira ngo iyi kipe iyisubirane
TANGA IGITECYEREZO