Umukinnyi w’igihangange muri NBA, LeBron James, yagaragaje ko agiye gufata umwanzuro wo guhagarika by’agateganyo gukoresha imbuga nkoranyambaga. Ibi yabivuze nyuma yo kwibaza ku cyorezo cy’urwango gikomeje gututumba ku mbuga nkoranyambaga bigaragara mu itangazamakuru, cyane cyane mu rwego rwa siporo.
Mu butumwa yanditse ku mbuga mkoranyambaga ze by'umwihariko X, LeBron yagaragaje ko afite impungenge ku buryo itangazamakuru ry’imikino rikomeje gushyira imbere amakuru mabi, aho kwerekana ibyiza n’ibikorwa byiza bikorwa n'abakinnyi.
Ibi byabaye nyuma y’ubutumwa bwavuzwe na Rich Kleiman, umushoramari ndetse n'umuyobozi wa Kevin Durant, ugaragaza ko itangazamakuru rya siporo ritarimo kwita ku byiza ahubwo ryibanda gusa ku bibi, rikaba ryaragize ingaruka mbi ku bakinnyi nka LeBron.
LeBron James yasubije amagambo ya Kleiman
yanditse ati:"Amen.
Ibi bivuze ko ari ngombwa kubahwitura. Ngiye gufata akaruhuko mu gukoresha imbuga
nkoranyambaga, kandi buri wese yitonde."
Uyu mwanzuro wo guhagarika imbuga
nkoranyambaga bitari byitezwe nyuma y’amagambo amwe amaze iminsi avugwa ku
miterere ya LeBron muri NBA, aho hari abatangaje ko igihe kigeze ngo ahagarike
gukina, kandi aracyari umwe mu bakinnyi bakomeye muri shampiyona ya NBA.
LeBron yavuze ko agiye gukomeza kubahiriza
umwanzuro yafatiye hamwe n’umuryango we kugira ngo akomeze gukora
ibimushimisha ndetse agire umwanya wo kuruhuka no kwirinda ibibazo
by’itangazamakuru rikomeza kumugiraho ingaruka.
Guhagarika gukoresha imbuga nkoranyambaga kuri LeBron James, ikinyamakuru Marca cyatangaje iyi nkuru, cyashimangiye ko ari bwo agiye gukina umukino wa Basketball atuje, atari kubona igitutu cy’abamusaba kurekera gukina uyu mukino cyane ko imyaka ye imaze kwigira imbere cyane.
Lebron James yatangaje kuba ahagaritse gukoresha imbuga nkoranyambaga
TANGA IGITECYEREZO