Kigali

BAL 2025: Hamenyekanye amatariki n’aho imikino ya BAL izakinirwa

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:21/11/2024 17:41
0


Ubuyobozi bwa Basketball Africa League (BAL) bwatangaje gahunda y’imikino y’umwaka wa 2025, aho amatsinda azakinirwa mu bihugu bine, u Rwanda rukazakira Nile Conference kuva tariki ya 17 kugeza 25 Gicurasi 2025.



Ku nshuro ya mbere, Maroc izakira imikino ya Kalahari Conference guhera tariki ya 5 Mata kugeza 13 Mata 2025, ikaba n’iya mbere izakinirwa muri Afurika y’Amajyaruguru.

Sahala Conference yo izabera muri Dakar Arena mu gihugu cya Senegal, hagati ya tariki ya 26 Mata na 4 Gicurasi 2025, amakipe yo muri Nile Conference azisanga mu Rwanda, muri BK Arena, mu mikino iteganyijwe hagati ya tariki ya 17-25 Gicurasi 2025.

Imikino izasorezwa muri Afurika y’Epfo, aho amarushanwa ya kamarampaka n’imikino ya nyuma izabera i Pretoria kuva tariki ya 6 kugeza 14 Kamena 2025.

Buri gace haba Sahala Conference, Nile na Kalahari kazaba karimo amakipe ane, abiri ya mbere muri buri gace akazahita abona itike yo kugera muri ¼. Amakipe yaje ku mwanya wa gatatu azakina imikino y’icyiciro cyihariye kugira ngo haboneke andi abiri yuzuza umunani azakina muri ¼.

APR BBC izahagararira u Rwanda ku nshuro ya kabiri yikurikiranya, ihatanira guca agahigo muri iri rushanwa rikomeye. Petro de Luanda yo muri Angola, ifite igikombe giheruka nyuma yo gutsinda Al Ahly yo muri Libya amanota 107-94, izaba iri mu makipe ahanzwe amaso.

Al Ittihad Alexandria yo mu Misiri na ASC Ville de Dakar yo muri Sénégal ni yo makipe mashya azitabira iri rushanwa ku nshuro ya mbere. US Monastir yo muri Tunisia na Rivers Hoopers yo muri Nigeria nazo zizakomeza kugaragaza ubuhanga bwazo.

Ikipe izegukana iri rushanwa izaba yanditse amateka mu mwaka wihariye aho imikino izabera mu bihugu bine bitandukanye, hakaba n’imikino isorezwa muri Afurika y’Epfo bwa mbere.

 

Hamenyekanye amatariki n'ahantu imikino ya BAL 2025 izakinirwa






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND