Pamella Loana Uwase umwe mu bakobwa babarizwa mu itsinda rya Mackenzie akaba ari nawe muhangamideli mu nzu itunganya imyenda ya Zoi, yakorewe ibirori byo gusezera ku bukumi bizwi nka Bridal Shower.
Ni ibirori byari bibereye ijisho cyane cyane uhereye ku ho byabereye, hari hatatse mu buryo buteye amabengeza. Byari ibinezaneza kuri Miss Naomie wari witabiriye ibi birori.
Miss Naomie ari kumwe n’izindi nshuti ze zibarizwa muri Mackenzies, bafatanyije gutegura ibi birori ndetse ni nabo bari abashyitsi b’imena. Abantu benshi biganjemo igitsinagore uretse Frank Axel wafotoraga, bari babukereye.
Mu ikanzu y’umutuku agenda abyina bya kinyamwuga, Miss Naomie yerekanye ko anyuzwe n’intambwe Pamela Loana ateye cyane ko ari umwe mu banyamabanga n’abajyanama be bamaranye igihe.
Hari hateguwe mu buryo buteye amabengeza
Tariki 9 Ugushyingo 2022, ni bwo binyuze ku mbuga nkoranyambaga z’aba bakobwa babarizwa muri Mackezies irimo Miss Naomie, hatangajwe ko mugenzi wabo yavuze 'Yego' ku musore w’inzozi ze.
Tariki 8 Ukuboza 2022, nibwo Pamela Loana Uwase na Martin Carlos Mwizerwa basezeranye mu mategeko mu birori byari bibereye ijisho aho bari bashigikiwe n’inkumi zose zibarizwa muri Mackenzie n’imiryango yabo.
Miss Naomie yaserutse mu birori yambaye ibitukura
Abakobwa n'inshuti za Pamela bari babukereye
Miss Naomie mu birori
Miss Naomie na Brenda mu byishimo
Loana Pamela n'umugabo we Carlos mu mategeko
Lol Pamla yerekanye ko anyuzwe cyane
Lol Pamla mbere yo gusezerana
Lol Pamla nyuma yo gusezerana
TANGA IGITECYEREZO