Umunyabigwi mu njyana ya Reggae, Sizzla Kalonji yatigishije imbuga nkoranyambaga nyuma y’uko ashwanyaguje impano yari yahawe na Dj Khaled nyuma y’uko bakoranye indirimbo ikagira igikindiro cyo hejuru.
Mu butumwa yanyujije kuri Instagram, uyu munyabigwi
yashinje Dj Khaled kumusuzugura hamwe n’abandi bahanzi bo muri Jamaica.
Atwika iki cyemezo yari yagenewe na Dj Khaled
kubw’uruhare yagize bw’umuziki we by’umwihariko kuri Album yitwa ‘Father Asahd’, yanavuze ko nta foto yariho n’izina ritagaragaraga neza nk’uko byagakwiye.
Mu minsi ishize kandi Dj Khaled aheruka kumurika
indi Album yise ‘God Did’, nayo yafashijwemo n’abahanzi bo muri Jamaica nka
Sizzla, Buju, Banton, Capleton na Bounty Killer.
Kuri iyi Album indirimbo yakoranye n’abo muri
Jamaica zagize igikundiro cyo hejuru, ariko kuri Sizzla asanga Dj Khaled ibyo
atabiha agaciro uko bikwiye.
Avuga ko Dj Khaled yagiye yungukira mu muco n’umuziki
wa Jamaica ariko akituriza ntashake kubyerekana, byatumye anatwika impano yari
yamugeneye.
Dj Khaled ari mu bagabo bafite izina rikomeye
mu muziki ku isi, azwiho guhuza abahanzi mu ndirimbo no gukorana nabo indirimbo
zitandukanye kandi zigira igikundiro cyo hejuru.
Miguel Orlando Collins na we uzwi nka Sizzla Kalonji, ni umuhanzi wamamaye mu njyana ya Reggae uri mu bakomeje guhuza iyi njyana n’isi y’umuziki wa none.
Sizzla yavuze ko izina ryanditse mu buryo butagaragara, kandi nta n’ifoto yashyizwe ku cyemezo cy'ishimwe yagenewe na DJ Khaled
Yagishwanyaguje arangije aragitwika
DJ Khaled na Sizzla bagiye bakora ku mishinga myinshi mu bihe bitandukanye
TANGA IGITECYEREZO