RFL
Kigali

Abakunda agasembuye bashobora kuzicwa n'icyaka muri Qatar

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:15/11/2022 9:12
0


Ni ubwa mbere igihugu kigendera ku mahame y'abasiramu kigiye kwakira imikino y'igikombe cy'Isi, gusa kuva aya makuru yamenyekana abafana bafite impungenge ko bashobora kutabona uko bazajya bica icyaka.



Kunywa inzoga mbere y'umukino, mu mukino na nyuma yaho, ni bimwe mu bigize umupira w'amaguru mu busanzwe, kuko usanga byongerera ibyishimo n'urwego rw'imifanire ku bakunzi b'ikipe zirimo gukina. 

Kuri iyi nshuro mu mikino y'igikombe cy'isi izabera muri Qatar kuva tariki 20 Ugushyingo kugera tariki 18 Ukuboza, kunywa inzoga bizaba bisaba imibare n'ubwitonzi buruta ahandi hose iyi mikino yabereye.

Ubusanzwe agasembuye ni kimwe mu bintu biba hafi umupira w'amaguru haba aho bawurebera kuri televiziyo cyangwa kuri sitade

Ese ubusanzwe ushobora kunywera inzoga muri Qatar?

Ntabwo ari akamenyero k'iki gihugu, ariko hari amabwiriza yashyizweho kugira ngo umuntu ushaka inzoga abashe kuyinywa. Nta muntu wemerewe kunywa inzoga ari munsi y'imyaka 21 ndetse nta muntu wemerewe kunywera inzoga mu ruhame. Utubari, amahoteri ndetse n'amaresitora, bigomba gusaba ibyangombwa byo gucuruza inzoga ndetse bikaba bizwi n'inzego zose.

Kugira ngo wemererwe gucuruza inzoga muri Qatar bisaba kwandika ubisaba 

Kunywa inzoga mu mikino y'igikombe cy'Isi bizaba byemewe?

Kugurisha inzoga mu masitade yo muri Qatar bizaba byemewe. Abafana bazaba bemerewe kunywa inzoga mbere ho amasaha atatu ngo umukino utangire, ndetse n'isaha imwe nyuma y'umukino, gusa mu mukino hagati ntabwo bizaba byemewe. 

Hanze ya sitade hari utundi duce twashyizwe mu mujyi wa Doha aho naho abafana bazajya baba bemerewe kunywa inzoga ariko umuntu azajya akoza icupa ku munwa kuva saa 18:30 z'umugoroba kuzamura.

Leta ya Qatar yashyizeho uduce two kunyweramo inzoga kandi nabwo ku masaha abaze 

Hanze y'umujyi wa Doha naho hari uduce tuzaba twemerewe gutanga inzoga hagati ya saa yine za mu gitondo na saa kumi n'imwe za mu gitondo [10:00 Am na 5 Am], ubwo ni amasaha 19 ku munsi.

Gusa nyuma y'ibi byose kugirango akabari kazajye gatanga inzoga ni ugusaba icyangombwa muri Leta ndetse umukiriya mbere yo kumuha inzoga akabanza akerekana ibyangombwa bye biriho n'imyaka y'amavuko.

Inzoga ya macye muri Qatar ishobora kuzaba ihagaze ibihumbi 9 by'amanyarwanda

Nasser Al Khater umuyobozi mukuru mu bateguye igikombe cy'Isi, yatangaje ko n'ubwo inzoga zizaba zihari ku bashaka kuzinywa, ariko bitazaba byemewe kuzinywera ku muhanda. 

Yakomeze agira ati: "Icyo twabwira abantu ni uko tugiye kwakira igikombe cya mbere cy'Isi ariko bizaba ari inyungu ku bafana kuko bazabona ubwiza bw'igihugu cyacu n'amahame tugenderaho."

Imikino y'igikombe cy'Isi igiye kuba ku nshuro ya 20, iratangira kuri iki cyumweru tariki 20 Ugushyingo, Qatar yakira Ecuador.

Gusinda bizaba ari icyaha cyakuviramo n'igifungo

Ntabwo icupa riri kureba neza umupira muri Qatar







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND