Umunyamideli kabuhariwe mu Rwanda wanabiherewe ibihembo bitandukanye, Jay Rwanda, ari mu rukundo rushya n’inkumi y’uburanga.
Ntabanganyimana Jean de Dieu [Jay Rwanda] nyuma y’uko yambitse impeta uwari umukunzi we bakaza gutandukana, ku nshuro ya mbere yaciye amarenga y’urukundo.
Mu byishimo byinshi, abinyujije kuri konti ye ya instagram, Jay Rwanda, yasangije amamukurikira ibihe byiza yagiranye n’inkumi y’uburanga bari kumwe ubu, maze ahamya urukundo rwabo.
Jay Rwanda yifashishije ikimenyetso gisobanurwa nka ‘Infinity’ ku bakundana maze ahamya ko ntakizabatandukanya muri ubu buzima.
'Infinity' ubusanzwe ni ikimenyetso gikoreshwa n’abakundana biteguye kumarana ubuziraherezo ubuzima bwabo bwose mu mahoro n’urukundo rwinshi.
Inkumi iri mu rukundo na Jay Rwanda
Jay Rwanda wahamije urukundo rwe, yanifashishije indirimbo "Love don’t Cost a Dime" imaze amezi atandatu isohotse, ikaba ari iya Magixx na Ayra Star. Ubu, biri kuvugwa ko aba bombi bari kwitegura gukora ubukwe.
Tariki 02 Mutarama 2020 ni bwo Jay Rwanda yemeje ko yambitse impeta anashyiraho amafoto atanu kuri konti ye ya Instagram, agaragaza intambwe yateye mu rukundo. Yavuze ko yafashe icyemezo cyo gutangirana n'umukunzi we umwaka mushya amwambika impeta.
Jay n'umukunzi we mushya batemberanye umuhanda birira ubuzima
Yagize ati "Ikinyacumi gishya. "Status' yaniye yahindutse. Nafashe icyemezo mu buzima". Icyakora amafoto yashyize hanze icyo gihe yerekana ko yambitse impeta umukunzi we, ntabwo akigaragara kuri konti ye ya instagram kuko yarayasibye.
Ntabanganyimana Jean de Dieu uzwi nka Jay Rwanda yegukanye umwanya wa mbere mu basore b'ibigango kandi bafite ubumenyi mu irushanwa rikomeye muri Afurika rya Mister Africa International ryabereye kuri Best Western Hotel mu Mujyi wa Lagos.
Yamuritse imideli mu bitaramo bikomeye nko muri Uganda mu gitaramo cya Abryanz Style and Fashion Award, yahawe igikombe nk'umusore uzi kumurika neza imideli muri East Africa mu birori bya Swahili Fashion Week.
Ubuzima buraryoshye hagati ya Jay Rwanda n'umukunzi we mushya
Yamuritse kandi imideli muri Nigeria mu gitaramo cya Men's Fashion Week Nigeria n'ahandi. Ndetse yanegukanye ikamba rya Rudasumbwa wa Afurika mu birori byabereye muri Nigeria mu ijoro yo kuwa Gatandatu tariki 2 Ukuboza 2017.
Yamutembereje ahantu henshi nyaburanga
Basekaga amasaro agaseseka
Uyu mukobwa afite imiterere ihebuje
"Igisagara" cyose cyabihaye umugisha
Bari mu isi ya babiri
Batemberaga yisomera no ku matunda
Umukunzi mushya wa Jay Rwanda
TANGA IGITECYEREZO