RFL
Kigali

Rwamagana: Abahinzi b'imyembe barasabwa kurwanya utumatirizi tubatera igihombo

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:29/10/2022 13:35
0


Abahinzi b'imyembe mu karere ka Rwamagana bigishijwe uko bahangana n'udukoko bita utumatirizi twabaye icyorezo kibateza igihombo.



Kuwa Gatanu Tariki 28 Ukwakira 2022, itsinda ry'abakozi bashinzwe kurwanya indwara z'ibihingwa,  mu kigo cy'igihugu gishinzwe ubuhinzi n'ubworozi( RAB ), bigishije abahinzi bahinga imbuto biganjemo abahinga imyembe uko bahangana n'udukoko twitwa utumatirizi dufata ku mababi y'imyembe tukayangiza, bigatuma umusaruro utaboneka.

Abakozi ba RAB basobanuriye abahinzi uko utumatirizi dukwirakwira mu biti by'imbuto ziribwa ndetse bamenyeshwa uburyo bwo gukumira no kurwanya utumatirizi.

Abahinzi b'imyembe banigishijwe uburyo bwiza bwo gutera umuti wica udukoko tw'utumatirizi basabwa kujya bakoresha umuti ungana ml 1 muri Litiro y'amazi ndetse umuti ugaterwa nibura nyuma y'iminsi 10 kandi nibura mu kwezi ugaterwa inshuro eshatu.

Abahinzi b'imyembe bishimiye amahugurwa bahawe ku buryo bwo kurwanya utumatirizi twabateraga igihombo.

Twagirayezu Faustin, umuhinzi wahinze ibiti by'imyembe 372 mu kagari ka Rugarama murenge wa Nzige, yabwiye InyaRwanda ko yashakaga  gufata umwanzuro wo gutema ibiti by'imyembe kuko  utumatirizi twamukomye mu nkokora ahura n'igihombo.

Ati" Nahinze ibiti 372, nari niteze ko nzajya nsarura nkagemura imyembe ku masoko. Natekerezaga ko mu mwaka umwe cyangwa ibiri nzaba maze kwiteza imbere nkabonamo amamiriyoni menshi, nkagura imodoka ariko hajemo ikibazo cy'ibyonnyi by'utumatirizi, amaherezo numvaga ngiye gusimbuza imyembe nkateramo avoka nubwo nkunda imyembe kuko nahisemo kuyitera nshaka kwiteza imbere."

Twagirayezu arakomeza avuga ko abakozi ba RAB bamaze kumwigisha uko yahangana n'ibyonnyi birimo utumatirizi yiyemeje kurwanya utumatirizi ntareke guhinga imyembe. Ati"Nkurikije ibishoro nashoye mu guhinga imyembe nabonaga ko ari igihombo. Uyu munsi ndumva nshimishijwe nuko abakozi ba RAB baduhuguye ku buryo bwo  kurwanya utumatirizi n'uruhumbu kugirango twongere tubone umusaruro".

"Ubumenyi baduhaye ni bushya cyane kuko twasobanukiwe akamaro ko gukonorera ibiti tugabanya amashami kuko twabikoraga nabi tugakuraho ikigomba kwera aho gukurwaho icyatuma urumuri rugera mu myembe. Ubu rero ngiye gushyiramo imbaraga nkomeze guhinga imyembe, ahubwo ndusheho kuyikorera neza nyirinda ibyonnyi n'utumatirizi kuko twasobanukiwe uko twaturwanya tukabona umusaruro.

Nduwayezu Anastase umukozi w'ikigo gishinzwe Ubuhinzi n'ubworozi (RAB) yemeza utumatirizi ari icyorezo abahinzi bashobora kurwanya. Yagize ati: "Ikibazo cy'uko imyembe yahuye n'utumatirizi ntabwo cyabonetse muri Rwamagana gusa,abahinzi mu turere twose batanze amakuru ko imyembe yahuye n'uburwayi bigatuma umusaruro utaboneka uko bikwiye".

"Abahinzi tubashishikariza gukomeza kurwanya utumatirizi n'ubindi byonnyi bagakora ibishoboka bagakumira icyatuma utumatirizi dukomeza kororoka,bagomba rero kugabanya amashami (gukonorera) kugira ngo nibatere umuti wica utwo dukoko ujye utugeraho neza, bagomba no kwita ku bikoresho bikoreshwa bakorera isuku igiti kuko nabyo bikwirakwiza utumatirizi ndetse bakanatera neza imiti ikoreshwa mu kwica udukoko twangiza ibihingwa  turimo n'utumatirizi kuko iyo umuti utageze ku dukoko ntabwo dupfa ."

Utumatirizi mu kuturwanya umuhinzi asabwa gukoresha umuti uvanze neza nibura ml 1 ikavangwa na Litiro imwe y'amazi,niba umuhinzi agiye gukoresha ml 20 ashobora gushyiramo amazi ya Litiro 20,iyo amaze gutera umuti yongera gutera mu minsi 10 nibura mu kwezi abagasabwa gutera umuti wica udukoko inshuro 3. Umuhinzi ashobora gusarura imyembe nyuma y'iminsi 30 ateye umuti kugirango uwo muti utagira ingaruka ku buzima bw'umuntu.


Abahinzi b'imyembe bigishijwe uko barwanya udukoko twbatezaga igihombo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND