Ikipe y'igihugu y'abatarengeje imyaka 23 yerekeje muri Mali mu mukino wo kwishyura mu gushaka itike y'igikombe cy'Afurika.
Ku isaha ya saa 01:45 z'ijoro, nibwo ikipe y'igihugu y'abatarengeje imyaka 23 yafashe indege yerekeje muri Bamako mu gihugu cya Mali, aho bagiye gukina umukino wo kwishyura mu mikino yo gushaka tike y'igikombe cy'Afurika mu batarengeje iyi myaka, kizabera mu gihugu cya Maroc umwaka utaha.
Amavubi yageze muri Ethiopia mu rucyerera, akaba ari buhahaguruke saa 10:45 am, bagere i Bamako ku isaha ya saa 14: 40 PM zo muri Mali. Umukino biteganyijwe ko uzaba kuri uyu wa Gatandatu tariki 29 Ukwakira 2022.
Umukino ubanza wabereye mu Rwanda kuri sitade mpuzamahanga y'Akarere ka Huye tariki 23 Ukwakira. Amavubi U23 arasabwa gutsinda ikinyuranyo cy'ibitego ibyo aribyo byose, cyangwa se bakanga ibitego biri hejuru ya bibiri.
Ikipe y'igihugu Amavubi y'abatarengeje imyaka 23 yerekeje muri Mali
Rwasamanzi Yves umutoza mukuru
Gatera Musa umutoza wungirije
Nyarugabo Moise rutahizamu wa As Kigali yerekeye
Kennedy ukina mu kibuga hagati mu ikipe ya Bugesera FC ari mu bajyanye n'ikipe
David Mugaragu umunyamakuru wa RBA yajyanye n'ikipe
Rudasingwa Prince rutahizamu wa Rayon Sports
Nyamurangwa Moses ukina mu kibuga hagati mu ikipe ya Sunrise FC ari mu muziki ukomeye cyane
Anicet wambaye ingofero ireba hejuru, ni umwe mu bakinnyi bakomeje gufasha iyi kipe
Adolphe Hakizimana ubanza ibumoso, ari kumwe na Niyigena Clement Kapiteni w'Amavubi U23
TANGA IGITECYEREZO