Kigali

Alliah Cool yamuritse inyubako hibazwa icyo akora, Jolly asaba abantu kureba ibibareba

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:21/10/2022 18:57
2


Umukinnyikazi wa filimi umaze kwamamara, Alliah Cool yamuritse inzu bivugwa ko ihagaze igice cya miliyari, bizamura ‘juju juju’ yatumye Miss Rwanda 2016 Mutesi Jolly udakunze kuripfana asaba abantu guhindura imitekerereze kuko amazi yahinduye inkombe.



Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, yagize ati: “Biteye agahinda kubona bamwe mu rubyiruko bamaganira kure umugore wubatse inyubako y’agatangaza mu mujyi wa Kigali.”

Akomeza agira ati: “Kubera ko ari umugore ntabikwiye, mu kuri iyo ni imyumvire ishaje mu muryango no muri iki gihe tugezemo.”

Miss Mutesi Jolly yakomeje agira ati:”Ibi bintu bidafite agaciro bikwiye guhagarara. Ntabwo bikwiriye ko dukomeza guhembera iyi myumvire, ko umwana w’umukobwa muri society agomba guhora yisobanura mu bintu bidafite epfo na ruguru.

Mutesi Jolly agarutse kuri ibi nyuma gato y’uko Alliah Cool amuritse inyubako ye bamwe bagatangira kuzamura ibibazo, bibaza icyo uyu mukinnyikazi yaba akora kirenze kuba umukinnyi wa filimi cyaba gitumye yujuje inyubako ya miliyoni 500Frw.

Igice cya miliyari y’amanyarwanda, amafaranga atunze mbarwa ndetse bigoye kuba muri sinema nyarwanda wayasanga, hari uyatunze ubwayo gusa . Na none uyu mukinnyikazi yari aherutse kwikoza muri Nigeria, aho yabaye umunyarwanda wa mbere ubashije kugira amahirwe yo kujya gukinira mu kibuga Kigali muri sinema cya Nollywood.

Nyamara nk’uko bikomeje kugarukwaho hirya no mu biganiro byo muri rubanda, bamwe basanga atari filimi gusa ahubwa harimo n’ibindi, gusa burya umugisha ntutoranya kandi si uwa buri umwe, kandi nyirabugenge n’ubugenge bwayo.Inyubako y'agatangaza ya Alliah Cool, umwe mu bakobwa bahiriwe na Cinema Mutesi Jolly yasabye abantu guhindura imyumvire bakareba ibibareba kuko ibindi ari ubujiji buri yaba umugabo cyangwa umugore yakiyuzuriza umuturirwaUbutumwa bwa Mutesi Jolly agaruka ku buryo abantu bakwiye kumenya aho igihe kigezeAlliah Cool uretse kuba kandi umukinnyi wa filimi ni UN Eminent Peace AmbassadorYagaragaje ibyishimo bikomeye nyuma y’uko abashije kuzuza inyubako n'urugendo rukomeye rw'ubuzima yanyuzemoAheruka kumurika filimi idasanzwe mu birori byitabiriwe n’abanya NigeriaAlliah Cool yanamuritse ikinyamakuru kiri muri brand ya Alliah

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • IZABAYO YVONNE 2 years ago
    Imyumvire ishaje igomba gucika umugore, umukobwa turashoboye tugomba gukora ntabwo tugomba kuba aritwe duhora hasi bakobwa bacu muvane amaboko fumumufuka turashoboye
  • Ndacyayisenga 2 years ago
    Ibi biberaba ndi urujyero bumveko igitsina gore nabobashoboye



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND