Umukinnyikazi wa filimi umaze kwamamara, Alliah Cool yamuritse inzu bivugwa ko ihagaze igice cya miliyari, bizamura ‘juju juju’ yatumye Miss Rwanda 2016 Mutesi Jolly udakunze kuripfana asaba abantu guhindura imitekerereze kuko amazi yahinduye inkombe.
Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, yagize ati: “Biteye agahinda kubona bamwe mu rubyiruko bamaganira kure umugore wubatse inyubako y’agatangaza mu mujyi wa Kigali.”
Akomeza agira ati: “Kubera ko ari umugore ntabikwiye, mu kuri iyo ni imyumvire
ishaje mu muryango no muri iki gihe tugezemo.”
Miss
Mutesi Jolly yakomeje agira ati:”Ibi bintu bidafite agaciro bikwiye
guhagarara. Ntabwo bikwiriye ko dukomeza guhembera iyi
myumvire, ko umwana w’umukobwa muri society agomba guhora yisobanura mu bintu
bidafite epfo na ruguru.”
Mutesi
Jolly agarutse kuri ibi nyuma gato y’uko Alliah Cool amuritse inyubako ye bamwe
bagatangira kuzamura ibibazo, bibaza icyo uyu mukinnyikazi yaba akora kirenze
kuba umukinnyi wa filimi cyaba gitumye yujuje inyubako ya miliyoni 500Frw.
Igice
cya miliyari y’amanyarwanda, amafaranga atunze mbarwa ndetse bigoye kuba muri sinema
nyarwanda wayasanga, hari uyatunze ubwayo gusa . Na none uyu mukinnyikazi
yari aherutse kwikoza muri Nigeria, aho yabaye umunyarwanda wa mbere ubashije
kugira amahirwe yo kujya gukinira mu kibuga Kigali muri sinema cya Nollywood.
Nyamara
nk’uko bikomeje kugarukwaho hirya no mu biganiro byo muri rubanda, bamwe basanga
atari filimi gusa ahubwa harimo n’ibindi, gusa burya umugisha ntutoranya kandi
si uwa buri umwe, kandi nyirabugenge n’ubugenge bwayo.
TANGA IGITECYEREZO