Kigali

Shakira yibasiye bikomeye Gerard Piqué baherutse gutandukana bamaranye imyaka 12

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:21/10/2022 12:47
0


Abinyujije mu ndirimbo ye nshya, Shakira yibasiye bikomeye Gerard Piqué baherutse gutandukana bamaranye imyaka 12.



Amezi abaye atatu n'igice icyamamarekazi Shakira atandukanye n'umukinnyi ukomeye Gerard Pique ukinira ikipe ya Barcelona bari bamaranye imyaka 12 bakundana. Nyuma yo gutandukana aba bombi bagiye batangaza ibintu bitandukanye byatumye batandukana ndetse bagaragaza ko nubwo batagikundana bafitanye umubano mwiza. Ibi nyamara byahindutse nyuma yaho Shakira yasohoye indirombo nshya yumvikanamo amagambo akomeye abwira uyu mukinnyi batandukanye.

Mu ndirimbo ye nshya yise 'Monotonia' Shakira yaririmbye yibasira Gerard Pique batandukanye amushinja kutamuha urukundo nyarwo no kutita ku muryango wabo ugizwe n'abana babiri babyaranye. Hari aho Shakira agira ati :" Byari ngombwa gusezeranaho kuko ibyacu byari birangiye. Ntarukundo wari ukimfitiye byose byari ibinyoma, ndibaza impamvu ntabibonaga kera''.

Shakira yibasiye Gerard Pique mu ndirimbo ye nshya yise 'Monotania'.

Shakira yakomeje aririmba agira ati: ''Ibyadushimishaga byarashize tumera nkabarambiranye. Ese wowe ntabwo ubabazwa nuko umuryango wacu wahindutse kuko utawushyira imbere? Ese nawe wumvaga bizaguma kuriya nkihanganira uburibwe? Mbwira uko umutima wawe ubu umeze kuva ntakigusekera ya nseko wakundaga''.

Shakira yashinjije Gerard Pique kutita k'umuryango wabo.

Metro UK yatangaje ko iyu ndirimbo ari iya mbere Shakira asohoye kuva yatandukana na Gerard Pique ndetse iyi ndirimbo yasubije ibyufuzo by'abafana be bari baramusabye kuririmba ku mubano we na Pique usigaye waramusimbuje inkumi yitwa Clara Chia Marti. Kuva iyi ndirimbo Monatonia yagera hanze ntacyo Pique arayivugaho.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND