Itsinda ry’abakobwa batatu rigizwe na Kayumba Darina, Umuhoza Emma Pascaline na Mutabazi Isingizwe Sabine, binjiye mu gutegura ibitaramo babinyujije muri kompanyi bise Groupon Entertainment.
Uko uruganda rw’imyidagaduro rukomeza gutera imbere niko n’abaruteza imbere bakomeza kwiyongera, binyuze mu bategura ibitaramo bitandukanye.
Ni muri urwo rwego abakobwa batatu babinyujije muri kompanyi bashinze bise Groupon Entertainment, baje guhindura ndetse no gufatanya n’abategura ibitaramo mu rwego rwo kunoza imitegurire y’ibitaramo.
Groupon Entertainment ni itsinda ry’abakobwa batatu banyuze muri Miss Rwanda, ariko by’umwihariko bakaba barakoraga ibijyanye n’imyidagaduro ndetse no kuyiteza imbere.
Umuhoza Emma Pascaline ni umwe mu bagize Groupon Entertainment
Iri tsinda ry’aba bakobwa rigizwe na Umuhoza Emma Pascaline witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda, akaza mu 10 ba mbere bavuyemo Miss Rwanda, Kayumba Darina witabiriye Miss Rwanda akaba n’igisonga cya kabiri cya Miss Rwanda ndetse na Mutabazi Isingizwe Sabine waje muri batanu ba mbere bavuyemo Miss Rwanda.
Mu kiganiro yagiranye na inyaRwanda.com, umuhoza Emma Pascaline akaba n’umuyobozi mukuru wa Groupon Entertainment yavuze ko intego yabo ari ugukora ndetse no guhindura imyidagaduro, bagatanga umusanzu wabo.
Kayumba Darina ni umwe mu bagize Groupon Entertainment
Pascaline yakomeje avuga ko abakobwa benshi bacyitinya no gukora ndetse gutegura ibitaramo, ariko avuga ko n’ubwo aribo ba mbere babyinjiyemo hari byinshi bamaze kwiga.
Kayumba Darina aganira na inyaRwanda.con yavuze ko biteguye gukora ibishoboka byose bagashimisha abari mu myidagaduro, ndetse ko bazagerageza guhozaho ibituma banyurwa.
Mutabazi Isingizwe Sabine ni umwe mu bagize Groupon Entertainment
Mutabazi Sabine we yavuze ko abantu bakwitega ibintu bishya vuba kandi ko biteguye kunyura abantu, ndetse ko mu minsi ya vuba nibatangaza ibyo bari gutegura yizeye ko abantu bazanyurwa.
Sabine, Darina na Pascaline bagize Groupon Entertainment
TANGA IGITECYEREZO