Kigali

Vestine na Dorcas bigaranzuye Bwiza mu bihembo Kiss Summer Awards 2022

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:16/10/2022 14:46
4


Abahanzikazi bubakiye umuziki wabo ku ndirimbo zihimbaza Imana, Vestine na Dorcas baje imbere mu matora y’icyiciro cy’abahanzikazi beza ‘Best Female Artist’, baciye ku muhanzikazi Bwiza wari umaze igihe yicaye kuri uyu mwanya.



Ni mu matora y’ibihembo Kiss Summer Awards agikomeje, kuva yatangira ku wa 30 Nzeri 2022, akaba ari gukorerwa ku rubuga rwa  noneho.events.com no kuri telefone (USSD).

Kuva aya matora yatangira, Bwiza yari imbere mu majwi. Kuri ubu agejeje amajwi 198, ni mu gihe Vestine na Dorcas bamukubye hafi inshuro eshatu kuko bageje amajwi 552.

Aba bahanzikazi baritegura kumurika album yabo ya mbere bise ‘Nahawe Ijambo’, mu gitaramo bazakorera muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali, ku wa 24 Ukuboza 2022.

Muri iki gihe bari ku ntebe y’ishuri, mu mashuri yisumbuye. Ubwo baheruka mu biruhuko, basubiyemo zimwe mu ndirimbo zabo bitegura iki gitaramo.

Ni abahanzikazi bakiri bato mu myaka, ariko inganzo yabo yabakundishije benshi. Bazwi cyane mu ndirimbo nka ‘Papa’, ‘Adonai’, ‘Ibuye’ n’izindi nyinshi.

Yaba abatuye mu Rwanda, abatuye mu mahanga n’abandi bemerewe gukomeza gutora mu byiciro bitandukanye, bagaragaza ukwiye kwegukana igikombe muri Kiss Summer Awards bigiye gutangwa ku nshuro ya gatanu.

Ku rundi ruhande ariko, Bwiza aracyayoboye mu cyiciro cy’umuhanzi mushya (Best New Artist) aho afite amajwi 88. Akurikiwe n’umuhanzi Chriss Eazy ufite amajwi 56.

Umuhanzi Chriss Eazy wo muri Giti Business Group, aracyayoboye bagenzi be mu byiciro bibiri. 

Uyu musore uzwi mu ndirimbo ‘Amashu’, ni we wa mbere mu cyiciro ‘Best Song’, aho afite amajwi 140 abicyesha indirimbo ye ikunzwe yise ‘Inana’. No mu cyiciro cy’umuhanzi w’umugabo (Best Male Artist) ni we uyoboye, kuko afite amajwi 162. Akurikiwe na Nel Ngabo ufite amajwi 46.

Producer Santana wo muri Hi5 niwe ukiyoboye bagenzi be mu cyiciro cya ‘Best Producer’, aho afite amajwi 278. 

Uyu musore ni we wagize uruhare rukomeye mu ndirimbo zakunzwe z’abarimo Bwiza, Niyo Bosco, Vestine na Dorcas, Mr Kagame, Zawadi n’abandi batandukanye.

Mu cyiciro cya Album nziza (Best Album), iy’umuhanzi Buravan yise ‘Twaje’ iracyayoboye, kuko igejeje amajwi 583. Ikubye hafi inshuro enye ‘D.I.D’ ya Kivumbi, ifite amajwi 52.

Gutora ukoresheje telefone (USSD) ni *559*60# ugakurikizaho kode y’uwo utoye. Cyangwa se ugaca kuri www.inyarwanda.com cyangwa www.noneho.events.com


Vestine na Dorcas baciye kuri Bwiza wari umaze igihe ari imbere mu majwi mu cyiciro ‘Best Female’ 

Bwiza yari amaze igihe ayoboye abandi mu byiciro bibiri 

Ku wa 24 Ukuboza 2022, Vestine na Dorcas bazakorera igitaramo muri Camp Kigali 


Bwiza aracyayoboye mu cyiciro 'Best New Artist'

VESTINE NA DORCAS BARITEGURA KUMURIKA ALBUM YABO YA MBERE BITIRIYE IYI NDIRIMBO

">








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • precious loxana2 years ago
    abo banyarwanda kazi turabashyigikiye kbx ni bakomereze aho 2.
  • IMANIZABAYO erique FORM UGANDA2 years ago
    VESITIN namujyenziiwe
  • naomi1 year ago
    mukomerezaho kbx uwiteka abarinde munzirazanyuzose abarinde umwanzi satani
  • naomi1 year ago
    Amen God bles you vestine and dor okas imana ibakurize impana turabakucyaneee



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND