RFL
Kigali

Kanye West mu munyenga w'urukundo na Juliana Nalu arusha imyaka 21-AMAFOTO

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:12/10/2022 9:13
0


Umuraperi Kanye West ari mu munyenga w'urukundo n'umunyamidelikazi Juliana Nalu arusha imyaka 21.



Kanye West Ye umaze iminsi yatsa umuriro ku mbuga nkoranyambaga ndetse ahanganye na bamwe mu byamamare, by’umwihariko abo mu muryango wa Kim Kardashian wahoze ari umugore we, kuri ubu yamaze kubona umukunzi mushya witwa Juliana Nalu bari kugirana ibihe byiza. Umukunzi mushya w'uyu muraperi ni umunyamidelikazi ukomoka mu gihugu cya Brazil, akaba afite imyaka 24 y'amavuko.

PageSix yatangaje ko bwa mbere Kanye West yagaragaye ari kumwe n'umukunzi we mushya Juliana Nalu mu biroro bya Paris Fashion Week 2022 byabereye mu Bufaransa, aho uyu munyamideli yari ari mu bakobwa bamuritse amadarubindi (Sun Glasses) mashya yakozwe na Kanye West. Iki gihe nibwo urukundo rw’aba bombi rwatangiye kumenyekana.


Kanye West ari mu rukundo n'umunyamidelikazi Juliana Nalu

Kanye West n'umukunzi we bagaragaye bambaye inkweto zisa.

Mu cyumweru gishize Kanye West na Juliana Nalu bafotowe bari kumwe mu mujyi wa New York aho bari basohokeye, ndetse uyu muraperi yumvikanye abwira aba paparazzi kutabangamira umukunzi we bamukurikira aho agiye hose. 

Mu ijoro ryakeye kandi aba bombi batagisigana kuva bakwerekana urukundo rwabo bongeye gufotorwa basohoka muri Cinema, aho bari bavuye kurebana filime nshya yitwa 'Triangle of Sadness'.

Kanye West arusha imyaka 21 umukunzi we mushya, Juliana Nalu.

Kanye West w'imyaka 45 uri mu rukundo na Juliana Nalu arusha imyaka 21 yose, si ubwa mbere yakundana n'umukobwa aruta cyane. Uyu munyamideli kandi abaye uwa kane Kanye West akundanye nawe kuva yatandukana na Kim Kardashian babyaranye abana 4.

Juliana Nalu ukomoka muri Brazil niwe mukunzi mushya wa Kanye West.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND