Mu gihe ku Isi buri tariki 14 Gashyantare hizihizwa umunsi w'abakundana,Diamond Platnumz nawe ntiyatanzwe kuko akoresheje Instagram ye, yibukije umukunzi we Zuchu uburyo amukunda byahebuje. Ati:”Ni benshi baje mbere yawe, ariko ntawe nakunze nk’uko ngukunda.”Ni amagambo yasamiwe hejuru n'abategereje ubukwe bwabo.
Diamond yakomeje agaruka ku byirirwa bivugwa ku mbuga nkoranyambaga ko urukundo rwabo rugerwa intorezo, ati:”Aba ntukwiye kubasubiza ukora icyo aricyo cyose, usibye gukomeza kuryoherwa no kwishimira umugisha Imana yaduhaye!”
Gusa mu
magambo ya Diamond Platnumz, hari aho yagize ati:”Singe uzarota tugeze ku munsi
uruta indi.”
Ntawashidikanya
ko umunsi uruta indi ku bakundana ari umunsi w’ubukwe, bityo aha bikaba bivuze
ko Diamond Platnumz yiteuje ko umunsi umwe we n’umukunzi we bakora ubukwe.
Tariki 29
Mutarama 2025 ubwo Diamond Platnumz yari mu muhuro w’ishyaka CCM, yatangaje ko
afite gahunda yo gukora ubukwe na Zuchu, gusa mama wa Zuchu ariwe Khadija Kopa
avuga ko ataramwegera amubwira iby’ubukwe bwabo.
TANGA IGITECYEREZO