Kigali

Hari abantu batifuzaga ko tubana- Makanyaga ku ndirimbo yakoreye umugore we- VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:14/02/2025 17:45
0


Umuririmbyi waboneye benshi izuba mu muziki gakondo, Makanyaga Abdul yatangaje ko yahimbye indirimbo 'Ibitekerezo' ashingiye ku bihe yarimo anyuranamo n'urukundo rwe rwa mbere baje no kurushinga nk’umugabo n'umugore, nyuma y'uko hari bamwe mu bantu bo mu muryango batifuzaga ko babana.



Ni gacye abanyamuziki bavugira mu itangazamakuru iby'inkuru zabo bahishe mu ndirimbo, ahanini bitewe n'uko baba bashaka ko ubutumwa burimo buba rusange. Gusa, uko imyaka igenda ishira babasha kubohoka, bakavugisha ukuri kw'ibyabereye inyuma y'amarido. 

Indirimbo 'Ibitekerezo' yarakunzwe mu buryo bukomeye, ndetse hanze aha hari benshi bayifashisha mu gutereta abakunzi be, ariko ishingiye ku nkuru mpamo y'ubuzima bwa Makanyaga Abdul. 

Mu kiganiro cyihariye na InyaRwanda, Makanyaga yavuze ko indirimbo ye 'Ibitekerezo' ishingiye ku buzima bwe.

Yavuze ati "Indirimbo yitwa 'Ibitekerezo' ni njye wivugaga. Njya gutekereza kubana n'uyu mugore mfite, habanje gucaho ibibazo byinshi cyane. Haciye ibibazo byinshi ariko njyewe mpimba 'mvuga ngo ibitekerezo birihuta cyane bigana uwo nkunda'. "

Akomeza ati "Ubwo ni umuntu nabitekererezaga. Mubwira ko ibitekerezo birihuta cyane bigana uwo nkunda, kubera ko iteka turi kumwe."

Yavuze ko ibyamubayeho ari ibisanzwe mu miryango, aho ushobora gusanga umusore agiye kurushinga, ariko hakagira bamwe batishimira umubano wabo.

Ati "Mu miryango habamo ibibazo. Umva hari abantu batifuzaga ko nabaga nawe. Noneho abaje kubimbaza ndababwira nti nimundeke ibitekerezo niwe biriho, ntawundi. Nashakaga kubumvisha ko ibitekerezo byanjye ari we biganaho."

Uyu muhanzi ufatwa nk'utanga ibyishimo ku bisekuru byombi, avuga ko mu makuru y'ibanze yamenye ari uko umugore we nawe yamukundaga.

Ati "Kandi namenye y'uko nawe ankunda by'ukuri, uko bizagenda kose ni hahandi."

Makanyaga yashakanye n’umugore we mu 1973, kandi bafitanye abana barindwi: Abakobwa bane n’abahungu batatu. Hari n’amakuru avuga ko indirimbo ye ‘Urukundo’ yasohoye mu 1982, yayikoze nyuma y’imyaka icyenda yari ishize barushinze.

Makanyaga Abdul ni umwe mu bahanzi bakanyujijeho mu muziki nyarwanda, azwi cyane mu njyana ya Afro-Cuban, Soukous, na Rumba. Yatangiye umuziki mu myaka ya 1970 kandi yagize uruhare rukomeye mu guteza imbere umuziki w'u Rwanda.

Azwi cyane mu ndirimbo nk'"Rubanda," "Nshatse Inshuti," "Mfite Ikinyobwa," n'izindi zagiye zikundwa cyane kuva kera. Afite ubunararibonye buhagije kuko amaze igihe kinini mu mwuga w'umuziki.

Uburyo aririmba n'uburyo akora umuziki byatumye agira abakunzi benshi bakuze n’abakiri bato. Nubwo yagiye aririmba kera, indirimbo ze ziracyafite agaciro, kandi akomeza kuririmba no gutaramira abakunzi b’umuziki.

Ni umwe mu bahanzi bubashywe cyane mu Rwanda, kandi afatwa nk'umwe mu nkingi za mwamba mu muziki gakondo uvanze n'injyana zigezweho.

Makanyaga Abdul yatangaje ko indirimbo ye ‘Ibitekerezo’ ishingiye ku bantu bamucaga intege mu rukundo 

Makanyaga yavuze ko yahimbye iyi ndirimbo kubera abantu batashakaga arushinga n’umugore we 

Makanyaga yavuze ko yagize icyizere nyuma yo kumenya ko umugore we nawe amukunda byimazeyo

KANDA HANO UBASHE KUREBA IGICE CYA KABIRI CY’IKIGANIRO TWAGIRANYE NA MAKANYAGA

 ">

KANDA HANO UBASHE KUMVA INDIRIMBO ‘IBITEKEREZO’ YA MAKANYAGA ABDUL

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND