Abahanzi Buravan, Chriss Eazy ndetse na Bwiza nibo bayoboye abandi mu matora y’ibihembo Kiss Summer Awards 2022, yatangiye kuva kuwa 30 Nzeri 2022.
Aya matora ari kubera ku
rubuga rwa interineti rwa noneho.events.com no kuri telefone (USSD).
Azashingirwaho mu gutanga ibihembo kuri aba banyamuziki na ba Producer, bagize uruhare rukomeye mu gususurutsa
abanyarwanda muri iyi mpeshyi y’uyu mwaka w2022.
Kuva mu 2018, Kiss Fm
yatanze ibi bihembo binyuze mu kiganiro cyo kuri Radio, bihinduka mu mwaka wa
2021 ubwo byatangirwaga mu nyubako y’imyidagaduro ya Bk Arena.
Muri ibi bihembo hahembwa
icyiciro cy’indirimbo y’impeshyi (Best Summer Song), icyiciro cya Producer
w’impeshyi (Best Summer Producer), icyiciro cy’umuhanzi wakoze neza kurusha
abandi muri [iyi] mpeshyi (Best Summer Artist) n’icyiciro cy’umuhanzi mushya
wigaragaje (Best New Summer Artist).
Ni ku nshuro ya Gatanu
ibi bihembo bigiye gutangwa. Bitegurwa hagamijwe gushimira abaririmbyi na ba
‘Producer’ ku kazi katoroshye baba barakoze mu rugendo rw’umuziki, no kubereka
ko Kiss Fm izirikana imirimo yabo.
Mu gihe cy’iminsi itanu
ishize aya matora ari kuba, Chris Eazy ni we uyoboye abandi mu majwi mu cyiciro
'Best Song' abicyesha indirimbo 'Nina' aho afite amajwi 119. Ari imbere kandi mu
majwi mu cyiciro 'Best Male Artist' aho afite amajwi 157.
Umuhanzikazi Bwiza wo
muri Kikac Music Label, ayoboye abandi nawe mu byiciro bibiri. Uyu mwari afite
amajwi 64 mu cyiciro ‘Best New Artist’ akagira n’amajwi 153 mu cyiciro ‘Best
Female Artist’.
Mu cyiciro cya 'Best Producer', Santana Sauce wo muri Hi5 ni we ufite amajwi, aho agejeje 262. Ni mu gihe Album 'Twaje' ya Buravan uherutse kwitaba Imana ari yo iyoboye izindi mu cyiciro 'Best Album' aho ifite amajwi 438.
Amajwi arakomeza
guhinduka bitewe n’ukuntu abafana b’umuziki bakomeza gushyigikira aba Producer
ndetse n’abahanzi, bahatanye muri ibi bihembo.
Gutora ukoresheje
telefone (USSD) ni *559*60# ugakurikizaho kode y’uwo utoye. Cyangwa se ugaca
kuri www.inyarwanda.com cyangwa www.noneho.events.com
Abegukanye
ibihembo Kiss Summer Awards mu mwaka wa 2021:
Confy yegukanye igihembo
cy’umuhanzi mushya w’impeshyi (Best New Summer Artist). Uyu muhanzi wakunzwe mu
ndirimbo zirimo ‘Joanna’ yashimye Imana, ashima abafana be n’abakunzi b’umuziki
muri rusange.
Igihembo cye yagituye
umubyeyi we wari mu bitabiriye ibirori byo gutanga ibi bihembo, ashima Kiss Fm
itegura ibi bihembo.
Bruce Melodie yegukanye
igihembo cy’umuhanzi w’impeshyi w’umwaka wa 2021 (Best Summer Artist). Iki
gihembo yagishyikirijwe n’umuyobozi mu ruganda rwa Skol rwateye inkunga ibi
bihembo ku nshuro ya kane.
Uyu muhanzi yavuze ko
afite ishimwe ku mutima, ashima Imana, abafana n’abakunzi b’umuziki bamushyigikiye
kuva ku munsi wa mbere.
Yashimye ‘abantu bose
bamukunda, n’Imana yamuhaye impano idasanzwe mu muziki. Yashimye ikipe bakorana
mu kazi ka buri munsi, ashima Juno Kizigenza yarebereye inyungu.
Ngabo Medard Jorbert
[Meddy] yegukanye igihembo cy’indirimbo y’impeshyi y’umwaka (Best Summer Song
of the year)- (My Vow).
Umuraperi Tuyishime
Joshua wamamaye nka Jay Polly, witabye Imana, yahawe igihembo cyiswe ‘Best Life
Achievement Awards’.
Producer Element wo muri
Contury Records ni we wegukanye igihembo cya Producer w’impeshyi (Best Summer
Producer).
Chriss Eazy ayoboye abandi mu cyiciro cya Best Artist. Indirimbo ye ‘Inana’ iyoboye mu cyiciro cy’indirimbo nziza
Bwiza arayoboye mu
cyiciro cy’abahanzikazi (Best Female) no mu cyiciro cya Best New Artist
TANGA IGITECYEREZO