Miss Nishimwe Naomie n’umukunzi we Michael Tesfay bamaze iminsi mu gihugu cya Gabon, mu rugendo babonanyemo n’abantu mu byiciro bitandukanye hagamijwe kunoza imikoranire, barimo n’abayobozi bo mu nzego zo hejuru b’iki gihugu.
Mu
butumwa Michael yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga, yagaragaje ko
yishimiye uko yakiriwe.
Ati: “Mwarakoze
bayobozi ba Guverinoma ya Gabon kutwakira njyewe n’itsinda ryanjye, mu mpera z’icyumweru
gishize.”
Akomeza
agira ati: “Byari iby’agaciro kuganira ku buryo ikoranabuhanga ryarushaho
kunozwa mu buhinzi, ubukerarugendo, ubuzima n’ubushabitsi.”
Yongeraho
ati: “Twiteguye gukorana na Guverinoma ya Gabon, mu guteza imbere uburyo
bwarushaho kuzamura imibereho y’abaturage bayo.”
Si
we wenyine wagaragaje ko yishimye, ahubwo na Naomie yafashe umwanya ati: “Cyari
igihe kidasanzwe.”
Mu mpera z’icyumweru ni bwo Miss Naomie yaherekeje Michael berekeza muri Gabon mu bikorwa by’akazi, aho ikompanyi Michael abereye umuyobozi ya Bizcotap yagiranye amasezerano y’imikoranire na Be Space Group, ndetse inaboneraho kugirana ibiganiro byagutse n’ubuyobozi bw’iki gihugu mu buryo bwo kunoza ikoranabuhanga mu bice bitandukanye by’ubuzima bw’iki gihugu.Byari ibyishimo kuri Naomie n'umukunziNaomie n'umuyobozi wa Be Space Group yagiranye amasezerano n'umukunzi weBagize n'umwanya wo kubonana n'abayobozi bo mu nzego zo hejuru ba GabonYasanganije abo yasanze insekoYatangaje ko yishimiye uko bakiriweNaomie yahoze yibaza niba yaba ari we cyamamare mu mideli Kendall JennerSi akazi gusa kandi banaboneyeho n'umwanya wo kuruhukaRwari urugendo rufite ubusobanuro mu mpande zose
TANGA IGITECYEREZO