Kigali

Michele Morrone yahakanye iby'urukundo ruvugwa hagati ye na Khloe Kardashian

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:27/09/2022 12:42
0


Michele Morrone yahakanye ibikomeje kuvugwa hagati ye na Khloe Kardashian, anashimangira ko bombi batakundana ndetse ko nta na gahunda yabyo ihari.



Michele Morrone, umutaliyani kabuhariwe mu gukina filime uri mu basore bakunzwe n'igitsinagore cyane, yamaze guhakana ibivugwa ko yaba ari mu rukundo n'umunyamidelikazi Khloe Kardashian nyuma y’uko byari bikomeje kuvugwa cyane hirya no hino ko aba bombi bari mu munyenga w'urukundo, ndetse ko Michele Morrone ariwe Khloe yasimbuje Tristan Thompson baherutse gutandukana.

Amakuru y'urukundo rushya rwa Khloe Kardashian na Michele Morrone yatangiye kuvugwa nyuma y’aho aba bombi bagaragaye bagirana ibihe byiza mu Butaliyani, mu birori bya Italian Fashion Week byaserutsemo n'abarimo Kim Kardashian umuvandimwe wa Khloe. Nyuma y'ibi birori amafoto ya Marrone na Khloe yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga, aho byavugwaga ko aba bombi bari mu rukundo.

Khloe Kardashian ari kumwe na Michele Morrone wahakanye ko bakundana.

Michele Morrone wamamaye muri filime nka 365 Days yaciye ibintu, yagiranye ikiganiro n'ikinyamakuru People Magazine ahakana ibi bimaze iminsi bimuvugwaho na Khloe. Mu magambo ye yagize ati:"Ni ubwa mbere nari mpuye na Khloe Kardashian. Ntabwo dusanzwe tuziranye kandi nta n’ubwo ibiri kuvugwa hagati yacu ari ukuri. Ntabwo dukundana nta n’ubwo nzamutereta, ahubwo navuga ko biriya babonye ari itangiriro ry'ubucuti bwacu''.

Michele Morrone yahakanye ibihuha bivuga ko ari mu rukundo na Khloe Kardashian.

Yakomeje agira ati: ''Twifotoje ariya mafoto nk'abandi bose bitabiriye Italian Fashion Week, nta kindi kiri hagati yacu''. Abajijwe uko yabonye Khloe Kardashian bari bahuye bwa mbere, Marrone yasubije ati: "Ni umuntu wicisha bugufi cyane. Tuganira nabashije kubona ko azi no gutera urwenya''. Michele Marrone ahakanye ibyavugwaga ko ari mu rukundo na Khloe Kardashian nyuma y'iminsi amafoto yabo ari kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND